skol
fortebet

Umwarimu muri kaminuza ya Toronto yatunguye abanyeshuli abereka filimi y’urukozasoni ari kwigisha

Yanditswe: Friday 28, Sep 2018

Sponsored Ad

Umwarimu muri kaminuza ya Toronto yatunguye abanyeshuli 500 yigishaga, ubwo yaberekaga atabishaka amashusho y’urukozasoni bose bagatungurwa.

Sponsored Ad

Aba banyeshuli ba Psychology batunguwe n’iki gikorwa cya Professor wabo,waberetse filimi y’urukozasoni ku bw’impanuka.

Ubwo uyu mwarimu yarimo afungura isomo agiye kwigisha abanyeshuli,yafunguye atabishaka filimi y’urukozasoni yari atunze bose barumirwa cyane ko n’amajwi ya projector yabo yari hejuru cyane.

Bamwe mu banyeshuli bababajwe n’iki gikorwa kigayitse cy’uyu mwarimu wabo bamwe bahitamo kwigendera abandi bavuza induru bamwamagana.

Uyu mwarimu yakoze aya mahano ku wa mbere w’iki cyumweru,ubwo yari mu kazi ke yigisha abanyeshuli ba kaminuza ya Toronto,ishami rya Scarborough.

Ikinyamakuru cy’iyi kaminuza cyitwa The Varsity cyavuze ko umwe mu banyeshuli yafashe amashusho y’aya mahano yakozwe na mwarimu wabo ayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga none yakwiriye hose.


Abanyeshuli batunguwe n’ibyo mwarimu wabo yakoze bituma bamwe bisohokera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa