skol
fortebet

Umwarimukazi w’imyaka 29 yasindishije abanyeshuli be abashora mu busambanyi

Yanditswe: Sunday 23, Sep 2018

Sponsored Ad

Umwarimukazi witwa Sarah Lewis w’imyaka 29 ukomoka Utah muri USA,yirukanwe ku kazi kubera guha inzoga abanyeshuli yigishaga yarangiza agasambana nabo basinze.

Sponsored Ad

Uyu mwarimu wigishaga ku kigo cyitwa Spanish Fork muri Utah,yakoze amahano ubwo yohererezaga umunyeshuli we amafoto afite inzoga akamusaba kuza kumusura,yarangiza akamuha inzoga nyinshi bagasambana.

Umunyeshuli wa mbere w’umuhungu yabwiye polisi ko Lewis yamuhaye Whisky na Champagne nyinshi abonye ko ashobora gusinda ashaka gutaha uyu mwarimu aramubuza niko kumujyana mu cyumba cye barasambana.

Undi mwana w’umuhungu yabwiye polisi ko uyu mwarimu wabo yamutumiye mu rugo rwe ahageze amuha Vodka iramusindisha,amukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu.

Uyu mwarimukazi yavuze ko atazi neza niba yararyamanye n’aba banyeshuli kuko yasangiraga nabo inzoga yabatumiye agasinda ntamenye ibyabaye inzoga zamuvuyemo.

Yagize ati “Umugabo wanjye yabaga adahari nkanywa ngasinda.Sinzi uko byagenze gusa ntabwo bizongera kubaho.”

Uyu mwarimukazi yemeye ko yasangiye Vodka n’umunyeshuli we bituma ahagarikwa ku kazi imyaka 5 ndetse akatirwa igifungo cy’iminsi 195 muri gereza.

Muri Gashyantare umwaka ushize nibwo umugabo wa Lewis yatse gatanya kubera imyitwarire idahwitse y’umugore we ugomba kongera kwitaba urukiko kubera imiti yitwa methamphetamine ifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa