skol
fortebet

Umwarimukazi weguye ku kazi kubera gusambana n’umunyeshuli yigishaga byarangiye bashyingiranwe

Yanditswe: Saturday 05, Oct 2019

Sponsored Ad

Umwarimukazi wo muri New Zealand witwa Natasha Miller yashyingiranywe n’umunyeshuli we yigishaga witwa Hayden MacDonald wigeze kumwirukanisha mu mwaka wa 2006 ubwo bafatwaga bari gusambana.

Sponsored Ad

Uyu mwarimu Natasha wirukanwe ku kazi ubwo yari afite imyaka 23 nyuma yo gufatwa n’ubuyobozi bwe ari gusambana n’umunyeshuli we wari ufite imyaka 16,bashyingiranywe nyuma y’imyaka 13 bituma isi yose icika ururondogoro.

Natasha wigishaga icyongereza ku ishuli ryitwa Tararua College mu gace kitwa Pahiatua,yasambanye n’uyu munyeshuli we ubwo we yigaga muwa 12 muri iki kigo.

Natasha yahise yegura ku kazi nyuma yo gufatwa ari gusambana n’uyu munyeshuli we gusa ngo aba bombi ntibigeze bahagarika umubano wabo watumye bashyingiranwa nyuma y’imyaka 13 ibi bibaye.

Natasha yabwiye ikinyamakuru cyitwa Woman’s Weekly ko uyu munyeshuli we MacDonald yamukunze kubera ko yasaga naho ari mukuru kurusha abandi banyeshuli biganye.

Yagize ati “Hayden yarubahaga kandi agira ikinyabupfura.Twari dufite byinshi duhuriyeho nk’umuziki no kwidagadura.”

Natasha yahaye nimero uyu munyeshuli we watumye ava ku kazi,bakomeza kuvugana none ubu byarangiye babaye umugabo n’umugore.

Hayden we yagize ati “Abahungu bose twiganye bakomeje kumuvugaho kubera ko yari muto kandi ateye neza bigatuma amasomo yatwigishiga agenda neza.”

Nubwo Hayden yakomeje gukundana n’uyu mwarimu,yabigize ibanga kugeza ubwo yavugaga ko bagiye gukora ubukwe.

Kugeza ubu aba bombi bamaze kubyarana abana 2 nyuma yo kwemera kurushinga.


Ibitekerezo

  • Bazabyare baheke kandi babane akaramata,ariko babanje gutera igikumwe.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa