Kigali

Umwarimukazi wigisha yandikisha umunwa kubera yacitse amaboko yombi yatumye benshi bacika ururondogoro [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 July 2019 Yasuwe: 4524

Umwarimukazi witwa Enyonam Louisa Esi Ayisi, wigisha ku kigo cyitwa Adoagyiri R/C school giherereye ahitwa Kasoa muri Ghana,yatumye benshi basesa urumeza kubera amafoto ye yagiye hanze ari kwigisha afashe ingwa mu kanwa [marker].

Enyonam Louisa Esi Ayisi yatumye benshi babona ko ubumuga butagatumye umuntu ashyira amaboko mu mufuka kuko nubwo yacitse amaboko yombi afite ubuhanga bwo kwandikisha umunwa kandi akigisha abanyeshuli neza.

Uyu mwarimukazi w’intangarugero ntabwo ajya asiba akazi ke nubwo kuri bamwe bisa n’ibidashoboka kwandikisha umunwa.

Nkuko ibinyamakuru byo muri Ghana byabitangaje,madamu Enyonam akunze gukoresha imirimo ye yose amaguru ye kuko amaboko ye yacitse.

Kuri Enyonam ubumuga ntibuvuze kwicara ngo asabirize ahubwo bwatumye yishakira ibisubizo akomeza akazi ke ko kwigisha akorana umutima ukunze.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu mwarimukazi ari kwandikisha umunwa ku kibaho ubwo yari mu kazi ke ko kwigisha bituma benshi bamusingiza ndetse bavuga ko akwiriye kubera isomo benshi.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gatare

    Anyibukije umukobwa w’umuhamya wa Yehova wo mu gihugu cya Panama witwa Sabina Hernandez ujya mu nzira akabwiriza abantu ijambo ry’Imana kandi nta maguru agira.Ndetse n’amaboko ye ntakora kubera ubumuga.Abandi babwiriza bagenda basunika agatanda aba aryamyeho.Impamvu abikora,nuko muli Yohana 14:12,Yesu yasabye abakristu nyakuri ko bamwigana nabo bagakora UMURIMO nawe yakoraga wo kujya mu nzira tukabwiriza kugeza igihe azagaruka ku munsi wa nyuma.
    Abumvira Yesu bose bagakora ibyo yadusabye,niyo baba baramugaye,bazongera babe bazima muli paradizo yegereje kandi bahabwe ubuzima bw’iteka.Niyo baba barapfuye,yavuze ko azabazura.Soma Yohana 6:40.Tujye dushaka Imana mu gihe cyane,twe kwibera mu byisi gusa.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Umufana yaciwe ukuboko n’ibishashi yashatse guturitsa afana ikipe...

Umufana w’ikipe ya Athletico Paranaense yo muri Brazil yahuye n’uruva gusenya...
20 September 2019 Yasuwe: 2656 0

Hakozwe Ama-Robot azajya yifashishwa mu gikorwa cy’ibwiriza butumwa mu idini...

Umunyamerika witwa Theologian Ilia Delio uzwiho ubunarariboye mu bijyanye...
20 September 2019 Yasuwe: 2737 1

Umukobwa w’uburanga w’imyaka 27 yemeye gushyingiranwa n’umupfumu umurusha...

Umukobwa witwa Nuraeni ukomoka muri Indonesia w’imyaka 27 aherutse guca...
19 September 2019 Yasuwe: 5038 1

Umuhinde wameze ihembe ritangaje yabazwe umutwe barikuramo [AMAFOTO]

Umugabo witwa Shyam Lal Yadav w’imyaka 74 amaze imyaka 5 amera ihembe...
18 September 2019 Yasuwe: 4989 0

Umugeni yishwe n’umutima habura iminota mike ngo asezerane

Umugore witwa Jessica Guedes ukomoka mu gihugu cya Brazil yishwe n’umutima...
18 September 2019 Yasuwe: 3604 1

Umugeni yatunguye umugabo we n’abitabiriye ubukwe ubwo yabuzagamo yambaye...

Umugeni utavuzwe amazina yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yangaga...
17 September 2019 Yasuwe: 7659 0