skol
fortebet

Umwarimukazi yahagaritswe ku kazi kubera gukurura igitsina cy’umugabo bakorana

Yanditswe: Friday 09, Nov 2018

Sponsored Ad

Umwarimukazi witwa Helen Evans w’imyaka 48, wigisha mu mashuli abanza yo mu gihugu cya Wales yahagaritswe ku kazi imyaka 2 nyuma yo kuregwa na mugenzi we ko yamukuruye ubugabo ubwo bari mu birori bari bahuriyemo n’ababyeyi b’abana bigisha.

Sponsored Ad

Uyu mwarimukazi yaryohewe n’umuziki babyinaga niko gufungura ishati ya mugenzi we amukurura igitsina ndetse n’udusabo dukora intanga aradukanda,uyu mugabo avuza induru.

Uyu mugabo utavuzwe amazina,wakuruwe igitsina n’udusabo dukora intanga yanze kugaruka kwigisha,arega uyu Helen mu buyobozi bw’ikigo ko yamusebeje cyane akwiriye guhanwa.

Yagize ati “Mwarimukazi Helen,yaranyegereye turi mu birori n’ababyeyi b’abana twigisha,atangira gufungura ibifungo by’ishti yanjye.Yaje kumanura kumanura ikiganza cye amfata udusabo dukora intanga.Navugije induru arandekura gusa yatumye nseba cyane.Nasubiye kwicara ku meza mfite ikimwaro ndetse ntiyanyegereye ngo ansabe imbabazi.”

Uyu mwarimukazi Helen yakoze amakosa menshi arimo kuzana inzoka nzima ku ishuli atabisabye ubuyobozi,gutuka abarimu bagenzi be n’indi myitwarire idahwitse byatumye ahagarikwa imyaka 2 atigisha.

Helen yari amaze imyaka 22 yigisha kuri iki kigo cya Llanishen Fach Primary school cyo mu mujyi wa Cardiff,gusa yanze kumvira inama z’abayobozi b’iki kigo bituma ahanirwa amahano yakoze yose yakoze,arimo n’aya yo gukurura ubugabo uyu mwarimu bakoranaga muri Gicurasi 2013.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa