skol
fortebet

Umwarimukazi yakuyemo imyenda yose imbere y’ abana yigisha

Yanditswe: Saturday 08, Dec 2018

Sponsored Ad

Polisi yo mu mujyi wa Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri iki Cyumweru yataye muri yombi umwarimukazi waranzwe n’ imyitwarire idasanzwe yo kwambara ubusa imbere y’ abana no kubashinga amenyo.

Sponsored Ad

Laura James w’ imyaka 37, polisi ivuga ko tariki 5 Ukuboza, ubwo yageraga ku ishuri byagaragaraga ko atameze neza ariko kuko nta warimu wari uhari wo kumusimbura baramureka ajya kwigisha.

Laura wari wafashe ku biyobyabwenge yageze mu ishuri amera nk’ uwataye ubwenge. Akuramo imyenda yose arayijugunya yadukira abanyeshuri arabarumagura akomeretsa 6 barimo babiri bakomeretse bikomeye.

Aba banyeshuri bigaga mu mwaka wa Kane w’ amashuri abanza bagize ubwoba bwinshi bamwe bakizwa n’ amaguru, kuko uyu mwarimu yavuzaga induru ari nako yishushanyaho ku mubiri mbere y’ uko atangira kubaruma.

Lt. Emery yavuze ko aba banyeshuri barokowe n’ undi mwarimu winjiye muri iryo shuri agafata Laura wari wabaye nk’ inyamaswa. Ngo habaye ah’ Imana kuba nta muntu wasasize ubuzima.

Lieutenant Robert Emery yashimiye umwarimu wahagaritse Laura amwita intwari nyakuri

Laura kuri ubu akurikiranyweho ibyaha 23 birimo kwiyandarika, gukomeretsa abana, no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ibyaha akurikiranyweho bimuhamye yahanishwa igifungo cy’ imyaka 65 n’ amande angana n’ ibihumbi 85 by’ amadorali.

Abanyamategeko be bavuga ko Laura yari afite ikibazo cyo mu mutwe ubwo yakoraga biriya byaha bityo ko adakwiye kubikurikiranwaho. Biteganyijwe ko azaburanishwa muri Mutarama umwaka utaha wa 2019.

Ibitekerezo

  • Muririrwa mubaza, hano hanze ibiyobyabwenge bigiye kumara abantu, babyeyi nimurebe abana banyu mumenye abo bagendana nabo.

    Nemera ko HABYARIMANA kandi HARERIMANA, ariko yaduhaye ubwenge ,tureberere abana bacu tumenye aho baba bari n’ abo bagendana nicyo kingenzi, Ifasha uwifashije.
    Naho ubundi bitabaye ibyo abayobozi,abarezi n’ababyeyi b’ejo tuzagira bazaba bameze gutyo nyine !!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa