Kigali

Umwarimukazi yoherereje umunyeshuli we amafoto ye yambaye ubusa buri buri,amusaba ko nawe yamwereka igitsina cye

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 October 2018 Yasuwe: 3842

Umwarimu witwa Michelina Aichele w’imyaka 29,yatawe muri yombi kubera ubutumwa bw’urukozasoni yoherereje umunyeshuli yigisha,yarangiza akamusaba amafoto y’igitsina cye.

Michelina Aichele yafashwe nyuma yo koherereza uyu munyeshuli we umurundo w’amafoto yambaye ubusa buri buri ndetse amusaba ko nawe yakwifotora igitsina akamwoherereza amafoto yacyo akareba.

Polisi yo muri New Jersey muri USA,yatangaje ko uyu mwarimukazi yabwiye uyu munyeshuli ko akeneye kumenya ingano y’igitsina cye nyuma y’aho yari amaze kumwereka igitsina cye ndetse n’indi myanya ye y’ibanga.

Aba bombi bahuriye ku mbuga nkoranyambaga,uyu mwarimu atangira gusembura uyu munyeshuli amwereka udufoto dukurura abagabo nibwo nyuma yaje kumusaba ko nawe yamwoherereza ifoto y’igitsina cye akareba.

Aichele yatawe muri yombi na polisi ku wa 10 Ukwakira uyu mwaka,azira gushobora uyu munyeshuli mu busambanyi kandi yagakwiriye kumurera.

Uyu munyeshuli nawe yemereye polisi ko uyu mwarimukazi wigisha ku kigo cya Montgomery Township High School ,yari amaze amezi menshi amwoherereza ubutumwa bw’urukozasoni.

Aichele yahakanye ko nta mubano yigeze agirana n’uyu munyeshuli we nubwo ikigo cyamweretse ubutumwa yamwoherereje amusaba kumwoherereza ifoto y’igitsina cye.

Uyu mwarimukazi yigishaga icyongereza kuri iki kigo ndetse yatangiye kwigisha mu mwaka wa 2012 aho yahembwaga ibihumbi 70 by’amadolari ku mwaka.


Mwarimukazi Aichele woherereje umunyeshuli we amafoto ye yambaye ubusa

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mafu yaciye ibintu nyuma yo kurangiriza muri Kaminuza yahoze akoreramo...

Umunya Nigeria witwa Lukhanyo Mafu yavugishije benshi ku mbuga...
26 May 2019 Yasuwe: 1569 0

Polisi yataye muri yombi umugore wafashwe amashusho ari gusambanira ku...

Polisi yo mu gace kitwa Pingle Field mu ntara ya Oxfordshire yatangaje ko...
26 May 2019 Yasuwe: 4883 0

Umugabo yasanzwe yiyahuye kubera agahinda yatewe n’imbwa ye yari imaze...

Umugabo witwa Andrew Epp w’imyaka 36 ukomoka muri Leta ya Florida muri...
26 May 2019 Yasuwe: 1363 0

Jack Ma ukina Filimi z’urukozasoni yavuze impamvu itangaje yatumye yitezaho...

Jack “Matherfuker” Ma yihimbye Jack Ma kugira ngo yitiranwe n’ umuherwe nyiri...
26 May 2019 Yasuwe: 3311 0

Umugabo ufite umusatsi muremure cyane ababajwe n’uko abantu bamwita Yesu...

Umugabo witwa Cristiano Braga ukomoka mu gihugu cya Brazil yatangaje ko...
25 May 2019 Yasuwe: 3846 0

Imbwa yateye agahinda kenshi abatari bake ubwo yicwaga kugira ngo...

Muri Leta ya Virginia muri Amerika imbwa yarishwe irumishwa kugira ngo...
24 May 2019 Yasuwe: 3867 0