skol
fortebet

Umwongereza afungiwe i Dubai azira kuzamura urutoki rwo hagati

Yanditswe: Saturday 23, Sep 2017

Sponsored Ad

Polisi yo mugi wa Dubai yataye muri yombi Umugabo w’Umwongereza wazamuriye urutoki rwo hagati umushoferi wo muri uyu mugi wa Dubai akurikiranyweho icyaha cyo gutukana.
Jamil Ahmed Mukadam, akomoka mu mugi wa Leicester, mu gihugu cy’ Ubwongereza avuga ko yakoze ibyo bitewe n’ishavu, igihe umushoferi amuciye imbere akamubuza gutambuka kandi ariwe wari mu buryo.
Ibi byabaye muri Gashyantare, Jamil atabwa muri yombi tariki 10 Nzeli uyu mwaka. Jamil yarabikoze asubira iwabo mu Bwongereza atabwa (...)

Sponsored Ad

Polisi yo mugi wa Dubai yataye muri yombi Umugabo w’Umwongereza wazamuriye urutoki rwo hagati umushoferi wo muri uyu mugi wa Dubai akurikiranyweho icyaha cyo gutukana.

Jamil Ahmed Mukadam, akomoka mu mugi wa Leicester, mu gihugu cy’ Ubwongereza avuga ko yakoze ibyo bitewe n’ishavu, igihe umushoferi amuciye imbere akamubuza gutambuka kandi ariwe wari mu buryo.

Ibi byabaye muri Gashyantare, Jamil atabwa muri yombi tariki 10 Nzeli uyu mwaka. Jamil yarabikoze asubira iwabo mu Bwongereza atabwa muri yombi ubwo yarasubiye mu mugi wa Dubai mu karuhuko.

Uyu mwongereza yambuwe ibyangombwa ategekwa kuguma muri uyu mugi kugeza amaze kuburanishwa.
Umuvugizi wa Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanaga yagize ati: "Turimo gufasha umugabo w’umwongereza ufungiwe i Dubai, kugira ngo akomeze avugane n’ubutegetsi."

Bwana Mukadam, akora mu butegetsi bw’Ubwongereza mu mu bijyanye n’itumanako, yavuze ko atari azi ko afite urubanza rumukurikirana ubwo yarubiraga i Dubai.

Ati "Mfite ubwoba ko amafaranga ashobora kunshirana mbere yuko nitaba urukiko".

"Nta muntu numwe wifuza kumara amezi abiri cyangwa arenga mu mahoteli y’i Dubai."

Ishirahamwe "Detained in Dubai" (mfungiwe i Dubai) niryo ririmo rirafasha Bwana Mukadam mu rubanza rwe.

Radha Stirling, Umuyobozi w’ iri shyirahamwe , avuga ko ishirahamwe ry’indege "United Arab Emirates" (UAE) aricyo kibanza abanyagihugu baturuka mu Bwongereza bakunda gufatirwamo, Bivuze ko ariho Mukadam yaba yarafatiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa