skol
fortebet

Umwongerezakazi w’imyaka 45 yataye umugabo we n’abana yisangira umupfubuzi wo muri Gambia bahuriye kuri Facebook [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 23, Nov 2018

Sponsored Ad

Umwongerezakazi witwa Heidi Hepworth w’imyaka 45 yahisemo gusiga umugabo we n’abana be icyenda,amanuka muri Africa kubana n’umugabo w’umunya Gambia witwa n Mamadou ’Salieu’ Jallow, w’imyaka 32.

Sponsored Ad

Heidi yataye umugabo we witwa Andy Hepworth bari bamaranye imyaka 23 ahita yimanukira muri Gambia guhura n’uyu mugabo we bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga mu gushyingo umwaka ushize.

Heidi yakunze uyu mugabo Mamadou, niko kwiyemeza kubana nawe ndetse ahindura idini aba umuyisilamu kugira ngo bakore ubukwe.

Uyu mugore yahise yambara Hijab ndetse atangira gusenga 5 ku munsi Allah,kugira ngo yibarire n’uyu mupfubuzi wo muri Gambia.

Umukanishi w’imodoka,Andy, wahoze ari umugabo wa Heidi,yavuze ko umugore we bamushutse ndetse ashobora kuba yararozwe agafata umwanzuro wo kumuta we n’abana be icyenda.

Heidi na Mamadou bari kwitegura gukorera ubukwe mu musigiti wo muri Gambia ndetse uyu mugore yavuze ko iki gihugu gifite umuco mwiza wo gukunda abantu kurusha Ubwongereza.

Heidi yateze indege bwa mbere mu mateka aje kureba uyu munya Gambia usanzwe akora akazi ko gutwara abantu muri Taxi muri Gambia aho yemeje ko yataye igihe abana n’umugabo batakundanye.





Heidi yataye umugabo w’umuzungu aza kwishakira umunya Gambia bahuriye kuri Facebook

Ibitekerezo

  • Ubu ikigezweho cyanecyane muli Amerika n’i Burayi,nugushaka uwo musambana ukoresheje Facebook.Birimo gusenya ingo nyinshi.Ikindi kandi,abagore bakuze,kimwe n’abagabo bakuze,bifuza kuryamana n’abakiri bato.Ku isi hose bireze cyane.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa