Kigali

Umwongerezakazi yapfuye nyuma yo kwibagisha yiyongeresha ikibuno

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 March 2019 Yasuwe: 4055

Umugore w’Umwongerezakazi witwa Leah Cambridge w’imyaka 29 wari warasajijwe no kugira ikibuno kinini yafashwe n’umutima arapfa ubwo yari amaze kwibagisha mu rwego rwo kucyongeresha.

Uyu mugore watewe ibishinge mu mbavu no ku kibuno kugira ngo kibyimbe cyane,yahuye n’uruva gusenya ubwo yari amaze kwibagisha,afatwa n’umutima uramuhitana.

Leah yamaze igihe kinini ajya kwibagisha muri Turkey, aza gufatwa umutima ubugira 3 bimuviramo urupfu.

Umugabo wa Leah witwa Scott Frank yavuze ko uyu mugore we yagiriwe inama yo kubanza yongera ibiro kugira ngo abone kwibagisha yiyongeresha ikibuno ntiyabyubahiriza ariyo mpamvu yarwaye umutima inshuro 3 bimuviramo gupfa.

Scott yavuze ko yabujije uyu mugore we kwiyongeresha ikibuno arabyanga,birangira ahitanywe n’umutima watewe n’inshinge yatewe bamukorera operation.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gatare

    This world is mad.Yaba amabuno mato cyangwa amanini,ntibibuza umuntu kurwara.Ikibazo nuko bene aba baba bashaka "gukurura" abagabo ngo baryamane kandi Imana itubuza gusambana.Tujye twibuka ko abanyabyaha batazaba mu bwami bw’imana nkuko bible ivuga.Aho gushaka ibyisi gusa,Yesu yadusabye gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana nkuko Matayo 6:33 havuga.
    Ikindi kandi,bible yerekana neza yuko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza itazabazura ku munsi wa nyuma.Aba bibagisha amabuno,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,bakuba na zero ibyo imana itubuza.

    1 week ago

Inzindi nkuru

Umugore wo muri Nigeria yafungiwe mu Bwongereza azira kuroga umugabo we...

Polisi yo muri UK yataye muri yombi umugore w’umunya Nigeria wakoresheje...
21 March 2019 Yasuwe: 7897 2

Umugore yakase ijosi umwana we amuziza ko umugabo we amukunda...

Umugore w’imyaka 21 ukomoka muri Ukraine yagiriye ishyari umwana we...
21 March 2019 Yasuwe: 4187 0

Umukecuru w’imyaka 104 yatunguye benshi kubera icyifuzo gisekeje yasabye ko...

Umukecuru witwa Anne Brokenbrow ukomoka mu Bwongereza yatunguye benshi mu...
21 March 2019 Yasuwe: 7671 2

Umugore yasize umwana we mu modoka agiye gusambana na Boss we agarutse...

Umupolisikazi witwa Cassie Hope Barker w’imyaka 29,ukomoka muri USA yakatiwe...
19 March 2019 Yasuwe: 10258 1

Ishusho y’akana Yezu yagaragaye iri kurira amaraso mu mujyi wa...

Ishusho abanya Mexico bita akana Yezu yagaragaye iri kurira amarira menshi...
19 March 2019 Yasuwe: 5577 1

Umugenzi w’umuyisilamu yashwanye n’umukozi wo mu ndege wamwibasiriye ubwo...

Umugabo witwa Adil Kayani, w’umuyisilamu yaketswe ko agiye gukora amahano...
18 March 2019 Yasuwe: 7262 3