Kigali

Urukiko rwa Zambia rwahanishije igihano gisekeje umunyeshuri wakoze ’cakes’ zirimo urumogi

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 12 October 2019 Yasuwe: 4326

Umunyeshuri wa kaminuza yo muri Zambia yategetswe kwandika umukoro (devoir/homework) ku bibi by’ibiyobyabwenge nyuma yo guhamwa no kugira umugambi wo kugurisha ’cakes’ zirimo urumogi.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, polisi ya Zambia yataye muri yombi Chikwanda Chisendele, wiga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’ubwubatsi kuri Kaminuza ya Copperbelt.

Uyu munyeshuri w’imyaka 21 y’amavuko yafatanywe ’cakes’ zirimo urumogi zipima ikilo kimwe kirenga, nkuko polisi ibivuga.

Nka kimwe mu bihano yahawe, umucamanza yamutegetse kwandika inyandiko ya paji 50 ivuga ku bibi by’ibiyobyabwenge.

Mu rukiko, yasabwe kwandika amabaruwa asaba imbabazi ayandikira kaminuza yigaho, ababyeyi be, ndetse n’ikigo cya Zambia kirwanya ibiyobyabwenge, bitarenze ku itariki ya 15 y’ukwezi gutaha kwa 11.

Umucamanza kandi yanahanishije Chisembele igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri, bivuze ko atazafungwa keretse akoze ikindi cyaha.

Ikigo cya Zambia kirwanya ibiyobyabwenge "cyakajije ibikorwa byo gufata abantu" bakora ’cakes’ zirimo urumogi.

Mu kuburira za kaminuza, iki kigo cyazishishikarije "kuba maso kubera ’cakes’ n’imigati irimo urumogi iharawe mu banyeshuri".

Bijyanye n’amategeko ya Zambia, urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge kibi kandi kurugira binyuranyije n’amategeko.

Gucuruza, kugira no gukoresha ibiyobyabwenge bitemewe n’amategeko nk’urumogi, bihanishwa gucibwa amande cyangwa gufungwa.

Mu gihe cyashize, igihugu cya Zambia cyagowe no guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, cyane cyane urumogi na ’heroin’.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble sezikeye

    Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

    4 days ago

Inzindi nkuru

Abantu bamaze imyaka 9 bihishe mu nzu kubera gutinya imperuka batahuwe...

Umuryango wamaze imyaka icyenda mu gice cyo hasi (’basement’) cy’inzu...
16 October 2019 Yasuwe: 1304 0

Nulu umusaza wo muri Uganda w’imyaka 94 wari ufite abagore 19 n’abana 100...

Umusaza w’imyaka 94 y’amavuko witwa Nulu Ssemakula yaciye agahigo ko kugira...
16 October 2019 Yasuwe: 1423 0

Umugabo yatawe muri yombi avuye kwiba muri Bank amafaranga yo Kugura impeta...

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa avuye kwiba muri banki habura...
15 October 2019 Yasuwe: 1202 0

Umupasiteri yafashwe ari gutaba igishushanyo mu rugo rw’umuntu kugira ngo...

Umupasiteri w’umunya Nigeria w’umunyamitwe yafatiwe hafi y’urugo rw’umugabo...
15 October 2019 Yasuwe: 3435 0

Abagabo bateraniye ibipfunsi mu bukwe bituma abantu 4 bakomereka bikomeye...

Ubushyamirane bwavutse mu bukwe bwabereye ahitwa Wolverhampton mu...
14 October 2019 Yasuwe: 4493 0

Abantu bagiye gushyingura batunguwe n’amajwi y’uwari wapfuye yabasabaga...

Mu gihugu cya Irlande hari inkuru itangaje yabaye kimomo hirya no hino ku...
14 October 2019 Yasuwe: 7540 0