Kigali

Urukundo rwatumye umusore asimbuka inyubako ndende arapfa habura iminota 90 ngo yambare ikanzu yo kurangiza kaminuza

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 October 2019 Yasuwe: 3966

Umukobwa witwa Inyoung You wari umunyeshuri muri Kaminuza ya Boston arashinjwa ubwicanyi butagambiriwe mu kwiyahura k’umukunzi we kwabaye muri Gicurasi.



Kuri uyu wa mbere nibwo ubutabera muri leta ya Massachusetts muri Amerika bwatangaje ko Inyoung You w’imyaka 21 aregwa uruhare mu rupfu rwa Alexander Urtula w’imyaka 22.

Umushinjacyaha Rachael Rollins yavuze ko uyu You, ufite ubwenegihugu bwa Koreya y’Epfo, yahohoteraga Urtula amabwira amagambo yo kumutesha agaciro bituma ajya ku nyubako ndende arasimbuka arapfa.

Rachael Rollins yavuze ko ubuyobozi bwarebye muri telefoni ya Urtula wigaga muri kaminuza ya Boston busanga yarabwiwe amagambo mabi yuzuyemo iteshagaciro n’ibitutsi bitandukanye mu mezi 18 bakundanye.

Ngo ibi bitutsi byagize imbaraga n’ingaruka zikomeye ku mitekerereze ya Urtula bituma afata umwanzuro wo gusimbuka ku nyubako ndende ya Renaissance Parking Garage iherereye Boston muri Leta ya Massachusetts kuwa 20 Gicurasi 2019,habura iminota 90 ngo ajye mu birori byo kurangiza kaminuza [graduation].

Umushinjacyaha Rachael Rollins yabwiye abanyamakuru ko nyuma y’iperereza rirerire, basanze You yarahohoteraga Urtula ku mubiri, mu magambo no mu mitekerereze mu gihe cy’amezi 18 bakundanye.

Agira ati: "Iri hohoterwa ryarakabije cyane mu minsi no mu masaha macye mbere y’urupfu rwa Bwana Urtula".

Uyu mushinjacyaha yavuze ko aba bakunzi bandikiranye ubutumwa bugera ku 75,000 mu mezi abiri mbere y’urupfu rwa Urtula ariko ngo uyu mukobwa You yohereje uburenga 47,000 bwo gutuka no kwangiza mu mutwe Urtula.

Muri ubwo butumwa, ngo hari aho umukobwa yabwiraga umukunzi ati: "genda wiyahure" ahandi ati: "genda upfe".

Uyu mukobwa You yibereye iwabo muri Koreya y’Epfo, ntacyo aratangaza ku byo aregwa kugeza ubu.

Yongeraho ko ku itariki 20 z’ukwezi kwa gatanuYou "yariho ashakisha aho Urtula ari ndetse agera mu igaraje yiyahuriyemo".

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo wo muri Kenya yatunguye benshi nyuma yo kwiburanira mu rukiko...

Umugabo wo muri Kenya witwa William Okumu yabonye ubwigenge nyuma yo...
13 November 2019 Yasuwe: 2983 0

Umukobwa w’imyaka 19 yabyariye mu kabyiniro mu masaha y’urukerera

Umukobwa wari waraye mu kabyiniro atwite,yatunguwe n’ibise mu masaha ya saa...
13 November 2019 Yasuwe: 2539 0

Umwami Mswati wa III yatutse abaturage be bamubujije gusesa umutungo wa...

Umwami Mswati III aherutse kugurira abagore be 14 imodoka 19 zihenze cyane...
13 November 2019 Yasuwe: 4184 0

Umuherwe w’imyaka 69 wahoze ari nyiri ikipe ya QPR ari mu rukundo...

Umuherwe witwa Flavio Briatore wahoze ari nyiri ikipe ya Queens Park...
12 November 2019 Yasuwe: 4696 0

Inuma yakerereje urugendo rw’indege nyuma yo kwinjira mu cyumba...

Indege ya kompanyi yitwa Aeroflot yakerereje urugendo rwa SU1730 rwavaga...
12 November 2019 Yasuwe: 1916 0

Umugabo yatse gatanya nyuma y’amasaha 48 akoze ubukwe n’umugore we kubera...

Umugabo wo mugihugu cya Afurika y’epfo, muri Durban, yabenze umugore we...
11 November 2019 Yasuwe: 10480 0