skol
fortebet

Urusamagwe rwahagaritse imirimo mu ruganda rwa Suzuki

Yanditswe: Saturday 07, Oct 2017

Sponsored Ad

Inyamanswa yateye mu ruganda rwa SUZUKI, yabonetse ubwa mbere mu gitondo cyo ku munsi wa kane, bituma abakozi bagombaga gukora iryo joro bataha. Mu gitondo co kuri uyu wa gatanu, tariki 6 Ukwakira 2017 abakozi bagera mu bihumbi batonze ku ruganda rwa SUZUKI bategetswe kuguma hanze y’uruzitiro.
Icyo gihe abakozi bo mu ishami rishinzwe kubungabunga ibidukikije bari mu gikorwa cyo guhiha icyo gikoko bafatanije n’abapolisi 50.
Inkuru ya BBC ivuga ko urwo rusamagwe rwashukishijwe inyama mbisi (...)

Sponsored Ad

Inyamanswa yateye mu ruganda rwa SUZUKI, yabonetse ubwa mbere mu gitondo cyo ku munsi wa kane, bituma abakozi bagombaga gukora iryo joro bataha.
Mu gitondo co kuri uyu wa gatanu, tariki 6 Ukwakira 2017 abakozi bagera mu bihumbi batonze ku ruganda rwa SUZUKI bategetswe kuguma hanze y’uruzitiro.

Icyo gihe abakozi bo mu ishami rishinzwe kubungabunga ibidukikije bari mu gikorwa cyo guhiha icyo gikoko bafatanije n’abapolisi 50.

Inkuru ya BBC ivuga ko urwo rusamagwe rwashukishijwe inyama mbisi ubundi rurasinzirizwa. Uruganda rwa Suzuki rukora imodoka zigera kuri miliyoni ku mwaka.

Amajanja yagaragaye aho iyo nyamaswa yakandagiye ahateranyirizwa moteri z’ imodoka zikorerwa muri urwo ruganda.

Mu gihugu cy’ u Buhinde hakunze kugaragara inyamaswa zisagarira abanturage. Ibi biterwa no kuba amashyamba izo nyamaswa zabagamo yaratsembwe inyamaswa zikabura inturo. Zikurira n’ abaturage mu mihanda kenshi.

Muri iki gihugu hari ingwe zibarirwa hagati y’ ibihumbi cumi na bibiri(12 000) na cumi na bine (14 000). Nibura ingwe imwe yicwa buri munsi.

Mu minsi ishize hari igisamagwe cyateye mu kigo cy’ ishuri kimara amasaha 10 gihigwa ngo gisubizwe mu ndiri yacyo, mu cyumweru kimwe cyongera gutoroka.

Ibitekerezo

  • Ubusanzwe Suzuki ni uruganda rwo mu gihugu cya Japan, byari kuba byiza iyo uvuga n’aho byabereye kuko ifite amashami mu bihugu byinshi ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa