skol
fortebet

Urusamagwe rwariye shebuja wari umaze imyaka myinshi arurinda

Yanditswe: Tuesday 13, Mar 2018

Sponsored Ad

Urusamagwe rwatunguye shebuja witwa Wu ukomoka mu Bushinwa, wari uri kurukinisha aho rawari rufungiranye ruramwica cyane ko yibeshyaga ko ntacyo rwamutwara kubera ko yarureze kuva rukiri ruto.
uru rusamagwe rwishe shebuja rumurya ku mugaragaro
Uyu mugabo ushinzwe kurindaga ahaba inyamaswa,yashatse gukina n’uru rusamagwe yareze kuva rukiri ruto ariko rusa kumuhinduka ruramwivugana benshi bifata ku munwa.
Mu mashusho yasakaye hirya no hino,yagaragaje uru rusamagwe ruri hejuru y’uyu shebuja (...)

Sponsored Ad

Urusamagwe rwatunguye shebuja witwa Wu ukomoka mu Bushinwa, wari uri kurukinisha aho rawari rufungiranye ruramwica cyane ko yibeshyaga ko ntacyo rwamutwara kubera ko yarureze kuva rukiri ruto.

uru rusamagwe rwishe shebuja rumurya ku mugaragaro

Uyu mugabo ushinzwe kurindaga ahaba inyamaswa,yashatse gukina n’uru rusamagwe yareze kuva rukiri ruto ariko rusa kumuhinduka ruramwivugana benshi bifata ku munwa.

Mu mashusho yasakaye hirya no hino,yagaragaje uru rusamagwe ruri hejuru y’uyu shebuja ruri kumurya ndetse ubwo yari atarapfa yabwiraga abantu kumufasha bagahamagara polisi.

Uyu Wu,yareze uru rusamagwe ndetse kubera ko rwari rumaze kumenyerana n’abantu,benshi barufashe nk’inyamaswa itagira icyo itwara abantu maze na shebuja ashaka gukina narwo niko kumuhinduka ruramwivugana.

Wu yarereraga uru rusamagwe ahororerwa inyamaswa hazwi nka Fuzhou Zoo,gusa ntiyabashije gutabarwa inzara z’uru rusamagwe kuko ubwo abantu bahageraga batinye kumukiza bakarukangisha inkoni gusa byarangiye rumwivuganye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa