skol
fortebet

Urusamagwe rwirukanse ku modoka yari itwaye ba mukerarugendo bashya ubwoba [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 13, Nov 2018

Sponsored Ad

Urusamagwe rwakuye umutima ba mukerarugendo bari basuye pariki ibamo izi nyamaswa ya Tadoba Andheri iherereye mu karere ka Chandrapur ko mu ntara ya Maharashtra mu Buhindi,ubwo rwirukankaga ku modoka yari ibatwaye bagashya ubwoba.

Sponsored Ad

Uru rusamagwe rwari rwariye karungu,rwirutse kuri iyi modoka yari ifunguye hejuru rushaka kurya ba mukerarugendo yari itwaye,bituma bashya ubwoba ndetse bamwe bavuza induru nkuko byagaragajwe n’amashusho yafashwe agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo uru rusamagwe rwabonaga ko rushobora gufata iyi modoka yari itwaye aba ba mukerarugendo,rwayirutseho ndetse aba bantu bari basuye iyi pariki bagira ubwoba ko rurayifata rukinjira gusa umushoferi wayo yatwaye ku muvuduko mwinshi ararusiga.

Aya mashusho yagiye hanze nyuma y’aho Leta y’Ubuhindi iri gushakisha uruhindu umuntu wishe urusamagwe rwitwa Avni rwari rumaze kwivugana abantu 13 mu myaka 2 ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa