Kigali

Urusengero rwubakiwe guhimbaza Satani muri Amerika rwaciye ibintu

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 April 2019 Yasuwe: 5742

Muri US hubatswe urusengero rwo guhimbaza Satani ku mugaragaro ndetse ngo rwahawe ibyangombwa n’ubuyobozi bw’iki gihugu cyemera uwkishyira ukizana kw’amadini.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 26 Mata 2019,nibwo uru rusengero rwashyizwe ahagaragara ndetse ngo ruzajya ruberamo imihango yo gushengerera Satani ndetse rukorerwemo imigenzo y’ubupfumu.

Uru rusengero rwafunguwe I Salem, mu mujyi wa Massachusetts rufite ghunda ikomeye yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abasenga satani ndetse no kurwanya amacakubiri y’amadini muri rusange.

Abayoboke b’uru rusengero babanje kurahira indahiro igiri iti "Ave Satan" cyangwa satani aragahoraho mu rwego rwo kwemererwa kuba abayoboke.

Abayoboke ba satani basenze bambaye amahembe ku mutwe ndetse bafite imisaraba itangaje byatumye benshi bacika ururondogoro.

Uru rusengero rwa satani rwarahiriye gukora ubukangurambaga bugamije kwamagana ibimenyetso bitandukanye bikoreshwa n’amadini yo muri US.

Abayoboke b’iri torero rya satani basabye ko amategeko 10 y’Imana yanditse ku kirango cy’umujyi wa Arkansas, cya Capitol of Little Rock,bakayasimbuza igishushanyo cy’ikigirwamana cyitwa Baphomet.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gatare

    Nibe n’aba berura bakavuga ko basenga Shitani.Baruta amadini y’iki gihe avuga ko akorera Imana,nyamara mu byukuri aba yishakira amafaranga n’ibyubahiro kandi Yesu yaradusabye gukorera Imana ku buntu nkuko Matayo 10:8 havuga.Abakuru b’amadini batabonye Icyacumi n’Umushahara wa buri kwezi,ntabwo twakongera kubabona mu nsengero.Imana ibafata nk’Abafarisayo.Nubwo bavugaga ko bakorera Imana,muli Yohana 8:44,Yesu yavuze ko bakorera Satani kubera "uburyarya" bwabo.
    N’ubu niko bimeze.Abayehova nibo bagerageza,kubera ko batajya basaba icyacumi mu nsengero zabo.

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Shami washakaga ko bamwongerera ikibuno yatanze ubuhamya bukomeye

"Brazilian butt lift" (BBL) ni uburyo buzwi cyane muri Brazil, n’ahandi ku...
19 May 2019 Yasuwe: 3518 0

Imbwa yagonzwe na Moto ikangirika isura mu buryo bukomeye yongeye...

Abavuzi b’inyamaswa bongeye gusubiranya isura y’imbwa bayirokorera ubuzima...
19 May 2019 Yasuwe: 2467 0

Umugabo n’umugore baciye ibintu kubera ukuntu basomanye mu buryo...

Umugabo witwa Jean na Camille bakomoka mu mujyi wa Brussels mu Bubiligi...
18 May 2019 Yasuwe: 5519 0

Umugore utwara indege nta maboko agira yahaye impanuro ikomeye abatuye...

Umunyamerikakazi witwa Jessica Cox ukomoka muri Arizona yakoze amateka yo...
18 May 2019 Yasuwe: 3557 0

Thailand: Imbwa yavunitse ukuguru yatabaye uruhinja rwashyinguwe ari ruzima...

Imbwa yitwa Ping Pong ikomoka mu gihugu cya Thailand yabaye icyamamare...
18 May 2019 Yasuwe: 4598 0

Umuhanuzi yatwikiye buji ku mutwe w’umugabo ashya umutwe wose amubwira ko...

Umugabo witwa Maybin Mbuzi ukomoka mu gace kitwa Katete muri Zambia...
17 May 2019 Yasuwe: 4480 1