Kigali

Uruyuki rwo muri Turkia ruri guhigwa bukware n’Abwongereza nyuma yo gucika

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 August 2019 Yasuwe: 5705

Uruyuki rwakatiwe urwo gupfa na n’abashinzwe inzuki mu Bwongereza [UK] rwacitse bituma itegeka umuryango wa Ashley Toy,waruzanye muri iki gihugu kuruhiga mpaka rubonetse rukicwa nkuko byategetswe.

Uru ruyuki rudakunze kuboneka,rwateje impagarara abavumvu bo mu Bwongereza kuko bavuze ko rushobora kugenda rukangiza inzuki zabo umusaruro w’ubuki ukahazaharira cyangwa rukaba ruzanye virusi idasanzwe.

Amakuru avuga ko uru ruyuki rwagejejwe mu Bwongereza n’umuryango wari uturutse muri Turkia mu mizigo hanyuma mu gitondo uhuruza abashinzwe inzuki uvuga ko rwacitse ariyo mpamvu Leta yasabye ko ruhigwa rukicwa.

Nkuko ikinyamakuru Metro UK kibitangaza,uru ruyuki rwateje impagarara mu bantu ndetse amashusho yarwo yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo ruhigwe bukware rwicwe.

Uru ruyuki rwubatse ku nzu y’aba bantu baruzanye barukuye muri Turkia,abavumvu babasaba gushaka uko barwica kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ariko ngo byarangiye rubibye umugono rurigendera.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yakubiswe n’abagore be babiri baramukomeretsa ubwo yifuzaga gushaka...

Umugabo w’Umuhindi witwa Danesh yahuye n’uruva gusenya akubitwa n’abagore be...
15 September 2019 Yasuwe: 2892 0

Uyu mugore yirukanwe mu kazi nyuma y’uko asambanyije abagabo basaga...

Abanya-Zambiya baguye mu kantu nyuma yo kumva amakuru yavuye muri banki...
15 September 2019 Yasuwe: 4635 0

Umugabo n’umugore bafashwe bari guterera akabariro mu irimbi n’umuntu wari...

Umugabo n’umugore bafashwe amashusho bari gusambanira mu irimbi ryo mu gace...
13 September 2019 Yasuwe: 4851 0

Ernest yaguye gitumo umugore we ari gusambana n’umugabo baturanye ahita...

Ernest Kabaghe w’imyaka 28 y’amavuko wo muri Chitipa mu gihugu cya Malawi...
13 September 2019 Yasuwe: 23151 1

Umugabo yavuye muri Coma akubitana n’inkuru y’uko abakobwa be 3 bapfiriye...

Umugabo witwa Somchai Lurak w’imyaka 26 yahuye n’uruva gusenya ubwo yavaga...
12 September 2019 Yasuwe: 5595 0

Umuryango wa Mugabe wamaganye gahunda ya Leta ya Zimbabwe yo...

Umuryango wa Robert Mugabe uvuga ko wababajwe cyane nuko utigeze ugishwa...
12 September 2019 Yasuwe: 2603 0