skol
fortebet

USA: Yatutse umucanza, igihano kiva ku myaka 70 igera ku 180

Yanditswe: Saturday 03, Dec 2016

Sponsored Ad

Steven Burns, ni Umusore wari wakatiwe igifungo k’imyaka 70. Nyuma yo kugezwa imbere y’ubutabera ndetse akaza gutuka umucamanza iki gihano cyongerewe kugeza ku myaka 180.
Inyandiko zo mu rukiko rwo muri Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigaragaza neza ko uyu musore yari yakatiwe imyaka 70 ariko igihano cyikaza kongerwa bitewe n’uko uyu musore yatutse umucamanza.
Steven w’imyaka 25 y’amavuko, yafunzwe ashinjwa kwibisha imbunda.Nk’uko inyandiko z’urukiko zibivuga, Burns na bagenzi be (...)

Sponsored Ad

Steven Burns, ni Umusore wari wakatiwe igifungo k’imyaka 70. Nyuma yo kugezwa imbere y’ubutabera ndetse akaza gutuka umucamanza iki gihano cyongerewe kugeza ku myaka 180.

Inyandiko zo mu rukiko rwo muri Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigaragaza neza ko uyu musore yari yakatiwe imyaka 70 ariko igihano cyikaza kongerwa bitewe n’uko uyu musore yatutse umucamanza.

Steven w’imyaka 25 y’amavuko, yafunzwe ashinjwa kwibisha imbunda.Nk’uko inyandiko z’urukiko zibivuga, Burns na bagenzi be babiri bakubise imbunda mu mutwe Nyir’urugo [Umugabo] rwaho bari bagiye kwiba ndetse bahohotera abo basanze muri urwo rugo.

Nyuma yo kwibisha imbunda, bavuye aho bagenda batwaye amafaranga, amakarita yo kubikuza n’ibindi bintu by’agaciro. Umunsi wakurikiyeho, aba bose bafashwe na Polisi. Abafashwe akaba ari Burns, umuvandimwe we w’imyaka 23 y’amavuko witwa Joseph Burns na Adam Smith w’imyaka 27 y’amavuko.

Kuri uyu wa Kabiri w’iki cyumweru dusoza, nyuma y’aho urukiko rukatiye Steven Burns gufungwa imyaka 70, yahise atuka umucamanza Steven Meyer amwita ikigwari cy’indaya. Amaze gutukana, yahise yongerwa ku gifungo yari yahawe indi minsi 180.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa