skol
fortebet

Uwahoze akina filime z’ urukozasoni yiteguye guhangana na Perezida putine mu matora

Yanditswe: Saturday 04, Nov 2017

Sponsored Ad

Elena Berkova aherutse gutangaza ko aziyamamaza kuyobora igihugu cy’ u Burusiya aho azaba ahanganye na Perezida w’ iki gihugu Valadmir Putine.
Berkova w’ imyaka 32 y’ amavuko yabitangarije ku rubuga rwe rwa Instagram ko agiye kwinjira muri politiki ndetse ko azahangana na Perezida Putine mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe muri 2018.
Nk’ uko UMURYANGO ubikesha dail mail ngo uyu mugore avuga ko adashyigikiye igihano cy’ urupfu gihabwa awakoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikindi ngo (...)

Sponsored Ad

Elena Berkova aherutse gutangaza ko aziyamamaza kuyobora igihugu cy’ u Burusiya aho azaba ahanganye na Perezida w’ iki gihugu Valadmir Putine.

Berkova w’ imyaka 32 y’ amavuko yabitangarije ku rubuga rwe rwa Instagram ko agiye kwinjira muri politiki ndetse ko azahangana na Perezida Putine mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe muri 2018.

Nk’ uko UMURYANGO ubikesha dail mail ngo uyu mugore avuga ko adashyigikiye igihano cy’ urupfu gihabwa awakoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikindi ngo nta mugabo uzongera gutegekwa gutandukana n’ uwo bashakanye.

Uyu mugore avuga ko natorwa azashyiraho amasomo y’ ubuzima bw’ imyorokere ubusanzwe ataba kuri progaramme y’ amashuri yo mu Burusiya.

Berkova avuga ko icyatumye agira ishyaka ryo kuziyamamariza kuyobora u Burusiya ari uko yabonye abagore mu myanya y’ ubuyobozi bw’ u Burusiya.

Ati “Icyanteye gufata uyu mwanzuro n’ uko nabonye hari abagore bakora muri biro bya Perezida. Bamwe bajyamo barahoze bakora imyidagaduro niyo mpamvu nifuje kwiyamamariza kuyobora igihugu”

Elena Berkova abaye umugore wa gatatu utangaje ko aziyamamariza kuyobora igihugu cy’ u Burusiya mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe muri 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa