skol
fortebet

Uwashinze Facebook , Mark yatangaje ko bagiye guhindura byinshi ku rubuga

Yanditswe: Friday 12, Jan 2018

Sponsored Ad

Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook yatangaje ko igiye guhindura ibintu bikomeye bizatuma abayikoresha bazajya bavugana ibintu by’akamaro kurusha mu buzima bwabo bwa misi yose.
Abantu bazajya babona inkuru nyinshi ku nshuti zabo hamwe n’imiryango yabo, hanyuma inkuru zerekeye n’amakompanyi (zamamaza) n’ibindi bisata zizagabanuka kuri urwo rubuga.
Umukuru w’urwo rubuga rwa Facebook, Mark Zuckerberg yasobanuye ko bamwe mu bacuruzi n’ibyamakuru batangiye kwaka umwanya wo kwamamakaza kuri uru (...)

Sponsored Ad

Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook yatangaje ko igiye guhindura ibintu bikomeye bizatuma abayikoresha bazajya bavugana ibintu by’akamaro kurusha mu buzima bwabo bwa misi yose.

Abantu bazajya babona inkuru nyinshi ku nshuti zabo hamwe n’imiryango yabo, hanyuma inkuru zerekeye n’amakompanyi (zamamaza) n’ibindi bisata zizagabanuka kuri urwo rubuga.

Umukuru w’urwo rubuga rwa Facebook, Mark Zuckerberg yasobanuye ko bamwe mu bacuruzi n’ibyamakuru batangiye kwaka umwanya wo kwamamakaza kuri uru rubuga.

Avuga ko ibyo Facebook ishyize imbere ari uko abantu bazakoresha akanya gato cyane kuri urwo rubuga nkoranyambaga kandi ko uwo mwanya uzaba ufite akamaro kanini cyane.

Bizaba ari ibintu bikomeye bihindutse kuri urwo rubuga rukoreshwa n’abantu barenga imiriyaridi ebyiri ku isi yose nk’uko BBC ibitangaza.

Facebook iracyahanganye n’ikibazo cy’abantu bayikunda kurenza urugero ku buryo bishobora kubagiraho ingaruka ku buzima bwabo, na cyane cyane ingwara zo mu mutwe.

Mu minsi ishize Facebook yakoze urundi rubuga nkoranyambaga rugenewe abana bari munsi y’imyaka 13 y’amavuko.Iyi facebook ikozwe kimwe na Messanger aho ikoreshwa n’abana bari munsi y’imyaka 13 baganira kuri ‘Messanger kids’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa