skol
fortebet

Uyu mubyeyi mwiza ku isura niwe umaze gukuramo inda nyinshi ku Isi

Yanditswe: Sunday 14, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugore wiyita impirimbanyi y’ amahitamo yaciye agahigo ko gukuramo inda nyinshi ku isi yandikwa mu gitabo cy’ abakoze udushya (Guiness world record).

Sponsored Ad

Elena Taris ukomoka muri Leta ya California, imwe muzigize Leta zunze ubumwe za Amerika, ni umunyeshuri mu ishuri ry’ ubuganga. Ku myaka 34 amaze gukuramo inda 27 kubushake agamije gushishikariza abagore gukuramo inda ku bushake.

Uyu mubyeyi afite indigo yo kuzajya azikuriramo atiriwe ajya kwa muganga kugira ngo yereke bagenzi ko gukuramo inda ari ibintu bisanzwe.

Taris yagize “Nkunda gutwita ariko sinshaka kuzabona nshyira umwana kuri iyi si y’ ibibazo”

Yarongeye ati “Niba gukuramo inda ari ukwica njye ndi rukarabankaba”
Taris yakuyemo inda ya mbere afite imyaka 9 kuva ubwo abona ko gukuramo inda ari ibintu bisanzwe. Mu buzima bwe ntiyemera uburyo ubwo aribwo bwose bwo kuboneza urubyaro kuko ngo ashimishwa no kwibona atwite ariko ntabwo ashaka gushyira umwana ku Isi ngo byaba ari ukongereza uyu mubumbe ibibazo.

Mu bihugu birimo n’ u Rwanda gukuramo inda ni icyaha gihanwa n’ amategeko. Keretse iyo nda wayitewe ufashwe ku ngufu, wayitewe n’ uwo mufitanye isano kugera ku gisanira cya kabiri, cyangwa ari ugutabara ubuzima bw’ umubyeyi bigaragara ko iyo nda ishobora kumuhitana.

Mu Rwanda uburenganzira bwo gukuramo inda ku bushake butangwa n’ umucamanza, bigakorwa na muganga wabyigiye gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa