Kigali

Uyu mugabo yatunguranye ajya mu rukiko yambaye ubusa kandi ashinjwa kwiba imyenda

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 15 January 2019 Yasuwe: 2790

Umugabo ukekwaho kwiba imyenda, yaratunguranye ajya imbere y’abacamanza bo mu rukiko rwa Embu ho muri Kenya yambaye akenda gahisha imyanya y’ibanga gusa.

Uyu mugabo witwa Jana Mugo w’imyaka 33 y’amavuko, mbere y’uko ajyanwa imbere y’abacamanza yabwiye The Citizen dukesha iyi nkuru ko yafashwe yibye imyenda akajyanwa kuri sitasiyo ya Police ya Embu ho muri Kenya maze abapolisi bakamwambura imyenda, ngo ibi ni byo byatumye yitaba urukiko yambaye ubusa.

The Citizen ikomeza ivuga ko imyenda yari yambaye atabwa muri yombi kuri iki Cyumweru ari imwe mu yo bivugwa ko yibye, akaba yarayikujwemo ku gahato kugira ngo ishyirwe aho abantu bayireba.

Uyu mugabo wakoze agashya mu rukiko, yahawe indi yambara arayanga ndetse n’akenda yari yambaye ku myenda y’ibanga ashaka imbere y’ab’igitsina gore bari bari mu rukiko. Umucamanza yahisemo gusubika urubanza kubera ko umuburanyi yari yambaye mu buryo budakwiye.

Mugo ashinjwa kwiba ipantalo eshatu, amakoti n’amashati abiri abiri bifite agaciro k’amashilingi ya Kenya 4000.

Si ubwa mbere uyu mugabo akoze ibyaha by’ubujura kuko no ku wa 10 Mutarama 2019 ngo yibye ipantalo n’ishati yafatanywe ku wa 13 Mutarama no gufatanwa ibiyobyabwenge ariko akavuga ko ari polisi yabimuhaye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Imbwa yababaje benshi kubera ukuntu yanze kuva ku muryango w’ishuli shebuja...

Imbwa yo mu gace ka Pampanga muri Philippines yaciye ibintu ku mbuga...
22 May 2019 Yasuwe: 2564 0

Reba umugore washingiranywe n’ikiraro cy’amadayimoni akanacyambika impeta...

Jodi Rose ukomoka muri Australia yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma...
21 May 2019 Yasuwe: 4185 0

Umugore washyingiranywe n’ikiraro yatumye benshi bacika ururondogoro kubera...

Umugore ukomoka muri Australia witwa Jodi Rose wivugira ko yashyingiranywe...
20 May 2019 Yasuwe: 4906 1

Shami washakaga ko bamwongerera ikibuno yatanze ubuhamya bukomeye

"Brazilian butt lift" (BBL) ni uburyo buzwi cyane muri Brazil, n’ahandi ku...
19 May 2019 Yasuwe: 4583 0

Imbwa yagonzwe na Moto ikangirika isura mu buryo bukomeye yongeye...

Abavuzi b’inyamaswa bongeye gusubiranya isura y’imbwa bayirokorera ubuzima...
19 May 2019 Yasuwe: 3122 0

Umugabo n’umugore baciye ibintu kubera ukuntu basomanye mu buryo...

Umugabo witwa Jean na Camille bakomoka mu mujyi wa Brussels mu Bubiligi...
18 May 2019 Yasuwe: 6394 0