Kigali

Uyu mugabo yihanishije kwikata urutoki nyuma y’uko rukoze ibyo atashakaga

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 22 April 2019 Yasuwe: 2572

Umugabo wo mu Buhinde yihanishije kwikata urutoki nyuma yo gusanga yibeshye atora ishyaka atashakaga.

Muri videwo yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga, Pawan Kumar avuga ko yibeshye agatora ishyaka riri ku butegetsi ryitwa Bharatiya Janata Party (BJP).

Mu gihe yashakaga gutora ishyaka ryo mu karere k’iwabo, avuga ko yibeshye kubera ibirango byinshi by’amashyaka bigaragara ku mashini batoreraho.

Muri aya matora umaze gutora wese urutoki rwa mukubitarukoko barushyiraho irangi.

Ku munsi w’ejo ku wa kane, uyu mugabo amaze gutorera ahitwa Bulandshahr muri Leta iri mu majyaruguru y’Ubuhinde yitwa Uttar Pradesh yagize agahinda kuko yibeshye.

Muri iyi videwo aragira ati: “Nashakaga gutora ku nzovu ariko ndibeshya ntora ku rurabo”.

Inzovu ni ikimenyetso cy’ishyaka ry’iwabo ryitwa Bahujan Samaj Party (BSP) ryifatanyije n’andi yo muri aka gace ngo rihangane n’ishyaka BJP riri ku butegetsi.

Ibirango by’amashyaka biba bivuze byinshi mu matora yo mu bihugu birimo ibice bifite umubare munini w’abaturage batazi gusoma no kwandika.

Bwana Kumar nyuma yo kubona ko yibeshye ku kirango cy’ishyaka rye agatora iryo adashaka, yahisemo guca urutoki rwe rukurikira igikumwe.

Aya matora yo mu Buhinde azamara ibyumweru bitandatu. Abatora bose hamwe bagera kuri miliyoni 900, aya akaba ari yo matora yitabiriwe n’abantu benshi cyane abayeho ku isi kugeza ubu.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Shami washakaga ko bamwongerera ikibuno yatanze ubuhamya bukomeye

"Brazilian butt lift" (BBL) ni uburyo buzwi cyane muri Brazil, n’ahandi ku...
19 May 2019 Yasuwe: 3885 0

Imbwa yagonzwe na Moto ikangirika isura mu buryo bukomeye yongeye...

Abavuzi b’inyamaswa bongeye gusubiranya isura y’imbwa bayirokorera ubuzima...
19 May 2019 Yasuwe: 2686 0

Umugabo n’umugore baciye ibintu kubera ukuntu basomanye mu buryo...

Umugabo witwa Jean na Camille bakomoka mu mujyi wa Brussels mu Bubiligi...
18 May 2019 Yasuwe: 5802 0

Umugore utwara indege nta maboko agira yahaye impanuro ikomeye abatuye...

Umunyamerikakazi witwa Jessica Cox ukomoka muri Arizona yakoze amateka yo...
18 May 2019 Yasuwe: 3782 0

Thailand: Imbwa yavunitse ukuguru yatabaye uruhinja rwashyinguwe ari ruzima...

Imbwa yitwa Ping Pong ikomoka mu gihugu cya Thailand yabaye icyamamare...
18 May 2019 Yasuwe: 4700 0

Umuhanuzi yatwikiye buji ku mutwe w’umugabo ashya umutwe wose amubwira ko...

Umugabo witwa Maybin Mbuzi ukomoka mu gace kitwa Katete muri Zambia...
17 May 2019 Yasuwe: 4588 1