skol
fortebet

Uyu mugore w’abana batatu yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’igitsina cy’umugabo asaba amafaranga

Yanditswe: Saturday 04, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umugore wo muri Leta ya Florida ufite abana batatu yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’ igitsina cy’ umugabo asaba amafaranga ngo abihagarike ariko ubu akurikiranywe mu rukiko.

Sponsored Ad

Ni Breyanna Dean, 24 yabwiye urukiko ko ayo mafoto yayohererezaga abantu batandukanye.

Ubushinjacyaha bushinja Breyanna ko yashinduye umubare w’ ibanga w’ uyu mugabo ngo adasiba amafoto y’ igitsina cye yari yohererejwe abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugore yandikiye ubutumwa uyu mugabo watamazaga ku mbuga nkoranyambaga amwaka amafaranga ngo abihagarike.

Ubushinjacyaha buvuga ko bufite ibihamya ko uyu mugore yari afite ubushobozi bwo kwinjira mu mbuga nkoranyambaga z’ uyu mugabo kuko bigaragaza na screenshoots(amafoto y’ amakuru ari muri mudasobwa cyangwa telefone) yoherereje uyu mugabo.

Ubushinjacyaha bushinja uyu umugore iterabwoba rigamije ubwambuzi. Umugabo watamajwe ntabwo yatangajwe nta nubwo hatangajwe isano afitanye n’ uyu mugore cyangwa iryo bigeze kugirana.

Uyu mugore Dean asanzwe afite ibirego by’ imyitwarire mibi birimo ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, no gutwara imodoka nabi mu muhanda.

Ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize ubwo yari akimara gutabwa muri yombi yatanze ingwate y’ ibihumbi 10 by’ amadorari kugira ngo akurikiranwe ari hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa