skol
fortebet

Uyu mugore yibye igihaza agihisha mu gitsina cye

Yanditswe: Sunday 28, Oct 2018

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru umugore wo muri Leta ya Mississipi , muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatawe muri yombi ashinjwa kwiba igihaza mu isoko ry’ ibiribwa akagihisha mu myanya ye myibarukiro.

Sponsored Ad

Abarinzi bo muri iri soko babonye uyu mugore Sonia Smith w’ imyaka 31 yinjira mu isoko, afata igihaza, akinjirana mu bwiherero asohotse mu bwiherero ntibakimusangana.

Abarinzi babanje gukeka ko yakiriye bamurebye babona ntameza neza atangiye no kubira ibyuya. Bahamagara polisi, polisi ihageze bayitekerereje ubwo byagenze ibanza gushidikanya yumva ko igihaza kitakwinjira mu gitsina cy’ umugore ariko nayo irebye uwo mugore ibona ari kwinekera nk’ umugore uri kubise niko kwemera kumusaka.

Inkuru y’ ikinyamakuru cyandika udushya World daily news ikomeza ivuga ko polisi yagerageje gukura icyo gihaza mu gitsina cy’ umugore bikananira. Yafashe icyemezo cyo kumujyana kwa muganga , nyuma y’ igikorwa cyo kumubaga cyamaze amasaha abiri nibwo icyo gihaza cyavuyemo.

Magingo aya uyu mugore arashinjwa ibyaha bibiri, kwiba no kwiyandarika. Biteganyijwe ko uyu mugore azagezwa imbere y’ urukiko nyuma yo gusuzumwa niba nta kibazo cyo mu mutwe afite.

Uyu musore Smith ngo asanzwe arwana mu mutwe dore ko yivuza kuva muri 2009. Umuryango we watangaje ko uyu mugore arwara schizophrenia akumva amajwi amutegeka gushyira ibintu mu gitsina cye.

Abaganga bavuze ko mu byumweru 2 cyangwa 3 biri imbere aribwo bazaba bamaze kubona ibisubizo ku isuzuma rizerekana niba uyu mugore arwaye mu mutwe koko cyangwa niba ari imitwe. Ibizava mu isuzuma nibyo bizashingirwaho hafatwa icyemezo cyo kuburanisha uyu mugore cyangwa kumurekura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa