Kigali

Uyu mugore yirukanwe mu kazi nyuma y’uko asambanyije abagabo basaga 200

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 15 September 2019 Yasuwe: 8072

Abanya-Zambiya baguye mu kantu nyuma yo kumva amakuru yavuye muri banki nkuru y’ubucuruzi ya Zambiya (ZANACO) aho umwe mu bakozi bayo w’umugore akaba n’umuyobozi yahagaritswe ashinjwa kuryamana n’abagabo basaga 200.

Abagabo baryamanye n’uyu mugore harimo abakiriya ndetse n’abashakaga akazi aho abenshi muri bo yabasabaga gusambana nawe abasezeranya kuzabaha akazi muri banki.

Uyu mugore witwa Mutale Winfridah w’imyaka 39 y’amavuko bivugwa ko yakoreshaga ububasha bw’uko ari umuyobozi mukuru wa banki ya ZANACO ishami rya Kitwe, akabashuka bagasambana.

Ikindi kandi ngo ku bakiriya ba banki, yabashukaga ko basambana bo akabizeza ko inzandiko zabo zisaba inguzanyo azazemeza maze inguzanyo bakazibona nta ngorane.

Iyi nkuru ya Zambian Observer ikomeza ivuga ko byaje kugera aho abagabo 10 binubiye imikorere y’uyu mugore yo kubashora mu busambanyi bwari bumaze kuba nk’umuco yitwaje ko ari umuyobozi akabizeza ibitangaza, maze bahita babimenyesha ubuyobozi bukuru bwa banki,nabwo buhita bufata ikemezo cyo kumuhagarika. Kugeza ubu iyi banki ntiratangaza ibihano bifatika yafatiye uyu mukozi wayo.

Winfridah aracyari ingaragu nta mugabo arashaka.Kuri we avuga ko ikimushishikaje kuruta ibindi ari ukubanza akigwizaho impamyabumenyi za kaminuza hanyuma akabona gushaka umugabo babana.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abantu bamaze imyaka 9 bihishe mu nzu kubera gutinya imperuka batahuwe...

Umuryango wamaze imyaka icyenda mu gice cyo hasi (’basement’) cy’inzu...
16 October 2019 Yasuwe: 1198 0

Nulu umusaza wo muri Uganda w’imyaka 94 wari ufite abagore 19 n’abana 100...

Umusaza w’imyaka 94 y’amavuko witwa Nulu Ssemakula yaciye agahigo ko kugira...
16 October 2019 Yasuwe: 1321 0

Umugabo yatawe muri yombi avuye kwiba muri Bank amafaranga yo Kugura impeta...

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa avuye kwiba muri banki habura...
15 October 2019 Yasuwe: 1185 0

Umupasiteri yafashwe ari gutaba igishushanyo mu rugo rw’umuntu kugira ngo...

Umupasiteri w’umunya Nigeria w’umunyamitwe yafatiwe hafi y’urugo rw’umugabo...
15 October 2019 Yasuwe: 3388 0

Abagabo bateraniye ibipfunsi mu bukwe bituma abantu 4 bakomereka bikomeye...

Ubushyamirane bwavutse mu bukwe bwabereye ahitwa Wolverhampton mu...
14 October 2019 Yasuwe: 4488 0

Abantu bagiye gushyingura batunguwe n’amajwi y’uwari wapfuye yabasabaga...

Mu gihugu cya Irlande hari inkuru itangaje yabaye kimomo hirya no hino ku...
14 October 2019 Yasuwe: 7384 0