Kigali

Uyu mukobwa w’imyaka 18 warongowe n’umusaza w’imyaka 70 ngo bisigaye bimubabaza bikamutera n’ikimwaro kubera abantu[AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 24 February 2019 Yasuwe: 5284

Amafaranga ni kimwe gituma umuntu akora ibintu bitangaje cyane , umukobwa witwa Samantha Simpson w’imyaka 19, ukomoka Kansas muri USA, yashyingiranywe n’umusaza witwa JR w’imyaka 62 ariko bivugwa ko ari 70 bituma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga,baramwibasira karahava.

Uyu mugore Samantha yavuze ko benshi mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamututse cyane ndetse bita umugabo we mucutse umumpe kubera ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati ye na JR.

Samantha yavuze ko uyu mugabo we bahuye afite imyaka 18 ndetse nyuma y’iminsi mike bahise bakundana bemeranya kubana.

Umuryango wa Samantha waramurwanyije ndetse umubuza gushakana n’uyu sekuru ariko abima amatwi ahitamo kwimukira mu nzu ye iherereye ahitwa Berryville muri Arkansas,uyu mugabo we wahawe pansiyo ayimusangamo barashyingiranywa.

Kugeza ubu uyu mukobwa n’uyu musaza ntibari babyara bari gukora ibishoboka byose ngo babashe kubyara dore ko bamaze iminsi babana.

Uyu Samantha yavuze ko iyo ari kugendana n’uyu mugabo we bavuga ngo ni sekuru bikamubabaza cyane ndetse ngo niyo basomaniye mu ruhame bita umugabo we ko asambanya utwana duto bikamutera ikimwaro.


Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Ko yamwishyiriye abizi kandi abishaka aragira ipfunwe ry’iki?
    Izi ni za ngaruka zo kutanyurwa bagakunda Cash za ba SugarDady.

    Kutanyurwa bitera uburaya, uburaya bugatera kutanyurwa muri make biva inda imwe. Niyihangane azabyumva ashake.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Impanga 2 zisa cyane ndetse zikora ibintu bimwe zirashaka gushyingiranwa...

Impanga zivuka mu mujyi wa Southampton mu Bwongereza,zimaze igihe...
19 June 2019 Yasuwe: 2129 0

Umugore utwite yarokotse by’igitangaza nyuma yo guhirikwa ku manga ya metero...

Umugabo w’Umushinwa yatawe muri yombi nyuma yo kugerageza kwica umugore we...
19 June 2019 Yasuwe: 2576 0

Umukinnyi Rainford Kalaba yiswe Mayweather w’umunya Zambia kubera guhorana...

Umukinnyi w’umunya Zambia witwa Rainford Kalaba ukina mu ikipe ya TP Mazembe...
18 June 2019 Yasuwe: 3000 0

Gafotozi yaciye ibintu ku isi kubera amafoto yafashe uruziramire ruri...

Gafotozi ukomoka muri Australia witwa Martin Muller yatumye benshi bacika...
17 June 2019 Yasuwe: 8878 0

Umusore yafashwe ari kuroga ababyeyi be bamubujije gukina imikino yo kuri...

Umusore witwa Sak Duanjan w’imyaka 29 ukomoka muri Espagne yafashwe ari...
17 June 2019 Yasuwe: 2373 0

Abapadiri basomeye misa muri Cathedrale ya Notre Dame iherutse gushya...

Ku nshuro ya mbere abantu bagera kuri 30 barimo n’abapadiri basengeye bwa...
17 June 2019 Yasuwe: 1980 1