skol
fortebet

Uyu mwana w’imyaka 6 yahebwe nk’Intwali nyuma yo kuvuna inkoko akayijyana kwa muganga

Yanditswe: Sunday 07, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Derec Lalchhanhima, umwana w’imyaka 6 mu gace ka Mizoran mu Buhinde yajyanye umushwi w’ inkoko kwa muganga nyuma yo kuwukomeretsa, ahabwa igihembo ku bw’umutima mwiza.

Sponsored Ad

Ni inkuru yasakaye kuri murandasi kuri uyu wa 5 Mata, ivuga ku gihembo(certificat) uyu mwana yahawe nyuma ko kugaragaza umutima wo gutabara umushwi wavunitse awirukaho, yifashishije amafaranga ababyeyi bamuhaye ngo ayagure icyo ashaka.

Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere na muganga uyu mwana yari ajyaniye iyi nkoko, yavuze ko mu by’ukuri uyu mwana ntiyari yamenye ko iyi nkoko yari yamaze gupfa (yumvaga ko iri bukire). Byamuteye amarangamutima, afotora wa mwana afashe inkoko mu ntoki.

Ikinyamakuru cyo mu Buhinde, INDIA TODAY kiravuga ko, mu magambo yatangarije kuri Twitter, Ahmed mu Buhinde, yagize ati: “ Mizoran, umwana w’imyaka 6 yakoze ikosa yiruka ku mushwi w’umuturanyi. Yafashe amafaranga ababyeyi bari bamuhaye(pocket money) yiyemeza kuyishyura ku bitaro ngo bawuvure nyamara wari wamaze gupfa. Muganga yahise afotora ifoto y’uwo mwana.”

Nyuma yo kumenya iyi nkuru, abayobozi b’ishuri uyu mwana yigahoKu ishuri yigaho, bahembye uyu mwana ‘certificat’ku bw’igikorwa cy’ubutwari yakoze n’umutima w’impuhwe. Bamuhaye icyubahiro nk’uko basanzwe bagiha umuntu wese wakoze igikorwa cy’ubutwari. Ibi biri mu muco gakondo wa Mizoran.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa