Venezuela: Umukobwa afunzwe azira gutorokesha umukunzi we amutwaye mu gikapu

11 January 2017. | Udushya | 2 Ibitekerezo | Janvier Iyamuremye
  • Venezuela: Umukobwa afunzwe azira gutorokesha umukunzi we amutwaye mu gikapu

Antonieta Saouda, ni umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko, watawe muri yombi agerageza gutorokana umukunzi we muri gereza yo muri Venezuella amutwaye mu ivarisi.

Antonio Anzoategui niyo gereza uyu mukunzi w’uyu mukobwa yari afungiye mu gihugu cya Venezuela. Ibi byabaye ubwo uyu mukobwa yitwazaga umwana we w’umukobwa w’imyaka 6 y’amavuko, gusura umukunzi we Ibrain Jose Vargas Garcia ufunze.

Antonieta umukunzi w’uwo musore ufunwze nyuma yo kumusura yaje gusohoka akurura ivarasi bigaragarako iremereye cyane ari nabyo byatumye abashinzwe umutekano bamubaza icyo atwaye.

Nyuma yo gufungura icyo gikapu baje gusanga uyu musore yizingazingiyemo.Uyu mugabo Garcia wari usanzwe ufunzwe yahise asubizwa muri gereza, aho yakatiwe imyaka 10 y’igifungo ku cyaha cyo kwiba imodoka.

Uyu mukunzi we w’umukobwa nawe yahise afungwa mu gihe umwana yari yazanye we yajyanjywe mu bigo birera abana badafite ababitaho.

Ibitekerezo
  • MyPassion

    sibomana
    15 January 2017 - Musubize

    Kbs uwomukobwa numuhanga ndamwemeye cyane kuko akunda umukunziwe

  • MyPassion

    nzabirinda didier
    11 January 2017 - Musubize

    Mbega uyumukobwa akunda umukunziwe kabisa. urwonirworukundo nyarwo.

Tanga Igitekerezo