Kigali

Wa mugabo wabeshye ko yapfuye akazurwa na Pasiteri wo muri Afurika y’Epfo yapfuye bya nyabyo

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 April 2019 Yasuwe: 5489

Umugabo ukomoka muri Zimbabwe wabeshye ko yapfuye akazurwa na pasiteri wo muri Afrika y’Epfo witwa Alph Lukau muri Gashyantare uyu mwaka,yapfuye by’ukuri azize uburwayi mu cyumweru gishize.

Uyu munya Zimbabwe,Brighton ‘Elliot’ Moyo na pasteri Lukau baciye ibintu muri Gashyantare ubwo bashyiraga hanze amashusho agaragaza uyu mugabo ari kuzuka nyuma y’aho byavugwaga ko yari amaze iminsi 3 apfuye.

Ibinyamakuru bitandukanye byacitse ururondogoro bivuga ko uyu Alph Lukau afite imbaraga zidasanzwe,ariko abandi banyamadini baramurwanya karahava bamusaba ko niba afite imbaraga zazura umuntu yabazurira Mandela.

Umwe mu bagize umuryango wa Moyo yabwiye ikinyamakuru H-Metro ko uyu mugabo wari ufite umugore nta mwana,yashyinguwe kuwa Gatandatu nyuma yo kwicwa n’uburwayi.Yagize ati ‘yamaze iminsi 3 arwaye igifu,arapfa”

Amakuru avuga ko uyu mugabo Brighton Moyo yayobotse itorero rya Alleluia Ministries International kubera ko yari arwaye SIDA.Yasanze pasiteri Lukau kugira ngo amukize birangira bafatanyije kubeshya isi yose.

Alleluia Ministries International iherutse gutangaza ko ibyavuzwe ko pasiteri wabo Lukau yazuye Brighton ari ukubeshya ahubwo wari umukino bakinaga.

Brighton Moyo yishwe n’ubudwayi bw’impyiko zamurembeje ndetse yari arwaye indwara y’igituntu kuko yari arwaye HIV.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kayiro

    Izi ngirwakiriziya mu Rwanda zagombye gucika burundu.Abo bapotre intumwa zimana, zatumwe ryari? Gusa ibabapfu nyine biribwa n’abapfumu.

    10 April
  • chat_bubble Charles

    Ariko Mana!! Ni agahoma munwa pe!! Abantu bage bakinisha Imana aho gukinisha satani.

    Ubundi iyo wibeshye ugakinisha Imana ( Waba uyemera cg utayemera) birangira ikugize inshuti yayo cyane ko uba uri umwana wayo.

    Satani yo nta blague bavandi, nta n’ imikino !! iyo wihaye gukina nayo cg kuyikinisha birangira yo ikwandagaje KU gasozi nkukunguku, muri make nta n’ ihangane ikugirira.

    10 April
  • chat_bubble gasore

    Ibi bijye bibera isomo abayoboke b’amadini ababeshya ko bakora ibitangaza.Ngo bavura indwara,ubumuga kandi bakazura abapfuye.Nkuko byagenze kuli uyu musore,Pastors bazana abantu tutazi,bakaza bigize abarwayi cyangwa abamugaye.Pastor yabakoraho bakavuga ngo barakize!!
    Kuki se badakiza abantu tuba tuzi??Kuki abo tuzi barwaye cyangwa baremaye batajya babakiza?
    Kuli batajya muli CHK na Faysal gukiza abarwayi no kuzura abapfuye?Mujye mumenya ko baba bagamije kubarya amafaranga nta kindi.

    9 April

Inzindi nkuru

Umugore yiyemeje gushyingiranwa n’indege amaze imyaka 5 akunda urukundo...

Umugore witwa Michele Köbke ukomoka mu mujyi wa Berlin mu budage yavuze ko...
17 October 2019 Yasuwe: 3600 0

Ibidasanzwe wamenya kuri Josephine wavukanye amaguru ane n’ibitsina...

Uyu ni umugore witwa Josephine Myrtle Corbin, yavukiye muri leta ya Texas...
17 October 2019 Yasuwe: 4312 0

Mwaluma yarumye igitsina cy’umwana yibyariye

Salim Mwaluma Chongo w’imyaka 23 y’amavuko utuye muri Mwingoni/Voi muri...
17 October 2019 Yasuwe: 1621 0

Uganda: Wa mugore wabyaye abana 44 ku myaka 36 yamaze kubona ubuvuzi...

Umugandekazi witwa Mariam Nabatanzi watangiye kubyara abana afite imyaka...
16 October 2019 Yasuwe: 4979 0

Amafoto Yaciye Ibintu:Abagore bo muri Ghana ku munsi mpuzamahanga wo...

Abagore bo mu gihugu cya Ghana ku munsi mpuzamahanga wo kutambara...
16 October 2019 Yasuwe: 7931 1

Abantu bamaze imyaka 9 bihishe mu nzu kubera gutinya imperuka batahuwe...

Umuryango wamaze imyaka icyenda mu gice cyo hasi (’basement’) cy’inzu...
16 October 2019 Yasuwe: 2903 0