skol
fortebet

Umukozi wo mu rugo wari ugiye kuroha abana muri Nyabarongo yasabiwe igifungo cya burundu (AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 23, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Umukozi wo mu rugo wakoraga mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, wafatiwe kuri Nyabarongo arimo kurohamo abana babiri b’abakobwa yareraga, kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 yagejejwe imbere y’ubutabera, yiyemerera icyaha anasaba imbabazi.
Munezero Ernestine, yakoraga imirimo yo mu rugo rwa Ngendahimana Peter mu mudugudu wa Kabasanza, mu kagari ka Gihara, mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi. Ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko. Aha yakoraga, (...)

Sponsored Ad

Umukozi wo mu rugo wakoraga mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, wafatiwe kuri Nyabarongo arimo kurohamo abana babiri b’abakobwa yareraga, kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 yagejejwe imbere y’ubutabera, yiyemerera icyaha anasaba imbabazi.


Munezero Ernestine, yakoraga imirimo yo mu rugo rwa Ngendahimana Peter mu mudugudu wa Kabasanza, mu kagari ka Gihara, mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi. Ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko. Aha yakoraga, ni naho iburanisha ryabereye mu ruhame, ahari imbaga y’abaturage.

Uyu mukozi waburanye adafite abamwunganira mu mategeko, yiyemereye ko ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 28 Kamena 2017, yafashe abana babiri b’abakobwa yareraga, umwe w’imyaka ine n’undi w’imyaka itatu, akabavana mu rugo agatega moto bagiyeho ari batatu, akabajyana kuri Nyabarongo, aho yafashwe n’abakozi bakora mu bisheke byo mu gishanga cya Nyabarongo, amaze gushyira abo bana mu kidendezi cyo kuri uwo mugezi.


Uyu mwana uri mu mugongo ni umwe muri babili bari bagiye gutabwa muri Nyabarongo

Yiyemerera ko yabikoze agamije kubica, ndetse akanabisabira imbabazi, ariko akanavuga ko yabitewe n’uko shebuja yamuhohoteraga, n’ubwo ibi bitavuzweho rumwe kuko yabuze ibimenyetso cyangwa abatangabuhamya baba bazi iby’iryo hohoterwa avuga ko ryatumye ashaka kwihimura.

Ubushinjacyaha bwasabiye uyu Ernestine Munezero ko yakatirwa n’urukiko igifungo cya burundu, umucamanza yanzura ko urubanza ruzasomwa tariki 26 Nyakanga 2017, ari na bwo hazamenyekana imyanzuro y’ubucamanza ku cyaha uyu mukozi akurikiranyweho.


Uyu nawe ni umwana wa Kabili mubo uriya mukobwa yaragiye kuroha muri Nyabarongo Imana igakinga akaboko

Ernestine Munezero yari amaze imyaka irenga ine akora mu rugo rwa Ngendahimana Peter, ndetse abo bana bose bavutse akora muri urwo rugo nk’uko uwo Ngendahimana Peter yabisobanuye. Avuga ko nta kibazo bazi bari bafitanye, ibyo yisobanura avuga na byo ngo ni amatakirangoyi, bagakeka ko ari umuntu waba waramushutse ngo ahemukire kwa shebuja.

Ibitekerezo

  • sha njye ndabona ashobora kuba afite ikibazo cyo mumutwe kuko nta muntu muzima wakora nkibyo

    Uyumuryango ufite abanzi bashutse uyu mukozi NGO abahekure.

    Igihozo Liliane

    Uwomukobwa mumuhe urumukwiye kuko ubwonubugome burenzepe.gs mururworugo mugomeze gusenga munashimira Imana ibyoyabakorey

    sesonga erneste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa