skol
fortebet

Yahuye n’uruva gusenya ubwo yatemberezaga imbwa ze

Yanditswe: Thursday 21, Dec 2017

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Bethany Lynn Stephens ukomoka mu mugi wa Virginia muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yishwe n’imbwa ze ubwo yarimo kuzitembereza.
Uyu mukobwa w’imyaka 22 wakundaga imbwa ze,yafashe umwanzuro wo kuzitembereza gusa birangira zimwivuganye nyuma y’ibizamini byakozwe n’abaganga bo muri USA.
Ubwo uyu mukobwa yavaga mu rugo n’imbwa ze,papa we yategereje ko ataha araheba niko guhitamo guhamagara polisi nayo itangira kumushaka aho yasanze izo mbwa ze zamwivuganye.
Nyuma y’amasaha 8 mu (...)

Nyuma y’amasaha 8 mu iperereza abaganga batangaje ko mu bizamini bafashe basanze ari imbwa zamwishe kuko yari yababye umutwe ndetse no ku ijosi rye.

Umwe mu baganga yavuze ko ibikomere uyu mukobwa yagize bigaragara ko byatewe n’inyamaswa ubwo zamuteraga arimo kuzitembereza.

Nyuma yo gukora amahano,izi mbwa z’uyu mukobwa zasabiwe n’igipolisi cyo mu mugi wa Virginia ko zakwicwa.

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa