skol
fortebet

Yakatiwe gufungwa burundu azira gufata ku ngufu umurwayi w’umukecuru

Yanditswe: Tuesday 27, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umunya-Kenya wakoraga mu ivuriro ryitwa Woodridge yakatiwe gufungwa burundu ashinjwa gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 74 wari urwariye muri iryo vuriro.

Sponsored Ad

Anthony Mamboleo Nyakeo w’imyaka 53 avugwa ko yakoze icyo cyaha muri Mutarama umwaka wa 2018 yahamwe ni cyo cyaha cyo gufata ku ngufu uwo mukecuru yari afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ivuriro Nyakeo yakoragaho risanzwe rivura abafite ubumuga bwo mu mutwe riherereye mu karere ka Grapevine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Gusa kugeza na nubu ahakana ibyo ashinzwa.

Umucamanza yabwiye ikinyamakuru Dallas News iby’uko uwo mucyecuru yafashwe ku ngufu byatahuwe n’umuganga.

Ati “Umuganga warimo gufasha uwo mukecuru niwe yabonye arimo kuva amaraso mu myanya myibarukiro”.

Akomeza agira ati”Iperereza ryagaragaje ko yari amaze gukorerwa ayo marorerwa incuro zitari nke.Ibipimo byose bya DNA byakorewe ku baganga bose byagaragaje ko Nyakeo ariwe wakoze ayo mahano”.

Uwo mukecuru yaje kwitaba Imana yujuje imyaka 75 mu 2018 azize indwara yitwa Alzheimer ituma umuntu abura ubwenge.

Mu rukiko, abacamanza barimo baraca urwo rubanza,batangaje ko Nyakeo yakoze ayo marorerwa mu gihe uwayakorewe nta mbaraga yari afite zo kwemera cyangwa kwanga kubera ko nta bwenge yari afite.

Jordan Rolfe umwe mu bashinzacyaha, yabwiye abacamanza ati “ Nta bushobozi yari afite bwo kuvuga, kwiha ibyo kurya cyangwa ubwo kwijyana mu bwiherero”.

Nyakeo wewe arahakana ivyo yagirizwa akavuga ko hari umuntu yatoye ADN mu gakingirizo yakoresheje aca ayinjiza muri uyo mutamakazi.

Ati “Njyewe icyo nakoze naramwogeje gusa hanyuma mujyana aho yafatiraga ifunguro”.

Umukozi mugenzi we yatanze ibyemezo avuga ko amaze kubona ibyarimo bigaragara kuri uwo mukecuru,yahiye etekereza ko yaba yafakorewe ihohoterwa agafatwa ku ngufu.

Abashinzacyaha bandikiye urukiko bavuga ko Nyakeo yigeze no gufata ku ngufu abakozi bagenzi be akanagerageza no gutoroka ava muri Texas igihe iperereza ryarimo rikorwa.

Mu byo banditse bagize bati “Yasabye mugenzi we bigeze gukorana ko baramutse bamubajije kuri we, yabeshya”.

Gusa Rolfe avuga ko byaba byiza ku baturage bo muri ako karere mu gihe Nyakeo yaba ari muri gereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa