skol
fortebet

Yakoresheje ibirori by’akataraboneka by’imyaka ine amaze adakandagira (Amafoto)

Yanditswe: Thursday 01, Feb 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Chitoka Light w’imyaka 49 wo mu gihugu cya Georgia ari mu byishimo bikomeye byo kongera gukandagira nyuma y’imyaka igera kuri ine atabasha gukandagiza ikirenge.
Chitoka yakoresheje ibirori bikomeye yatumiyemo inshuti n’abavandimwe, akanyuzamo agahaguruka ku gitanda agatambuka.Muri 2014 nibwo uyu mugore yabujijwe n’abaganga kutongera kugendagenda bitewe n’ibiro bye kuko yashoboraga no kwitura hasi, kuva icyo gihe yabayeho yicaye anaterurwa. Yagerageje gutambuka
Ikinyamakuru DM (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Chitoka Light w’imyaka 49 wo mu gihugu cya Georgia ari mu byishimo bikomeye byo kongera gukandagira nyuma y’imyaka igera kuri ine atabasha gukandagiza ikirenge.

Chitoka yakoresheje ibirori bikomeye yatumiyemo inshuti n’abavandimwe, akanyuzamo agahaguruka ku gitanda agatambuka.Muri 2014 nibwo uyu mugore yabujijwe n’abaganga kutongera kugendagenda bitewe n’ibiro bye kuko yashoboraga no kwitura hasi, kuva icyo gihe yabayeho yicaye anaterurwa.

Yagerageje gutambuka

Ikinyamakuru DM cyanditse ko imirimo yose nyenerwa mu buzima bwa muntu uyu mugore yayikoreraga mu rugo ku gitanda cye dore ko atabashaga kwiyegura cyangwa ngo atumbuke agira aho ajya.Mu ijambo yavuze yakira inshuti yashimye Imana yamutije ubuzima akongera gutambuka nyuma y’imyaka ine yibera mu nzu none akaba yongeye kubona izuba.

Yagize ati “Uyu munsi, gahunda ni iyo kujya hanze nkareba izuba.Ni umunsi ukomeye kuri njye kuri ari bwo bwa mbere mbashije gukora ibi nyuma y’imyaka ine ishize bitewe n’ibiro byanjye byinshi.”


Yagaragaza akanyamuneza, aha yari ku gitanda ashaka guhagaruka

Drew Stewart wambaye umupira utukura afite ibiro 288 akaba mubyara wa Chitoka

Inshuti n’abandimwe bamugendereye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa