Kigali

Yakubise umugore we amakofe n’ imigeri afata amashusho ngo ayoherereze inshuti ze

Udushya   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 22 December 2017 Yasuwe: 824

Umugabo ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya witwa Maxim Gribanov yakubise bikomeye umugore we witwa Anastasia Ovsiannikova, amuziza ko yashakaga gutandukana amufata amashusho agaragaza ibikorwa bya kinyamaswa yamukoreye kugira ngo ayoherereze inshuti ze aho byarangiye uyu mugore aguye muri koma.

Uyu mugabo w’imyaka 34 utuye mu mugi wa Lebedyan mu burengerazuba bw’Uburusiya,yahohoteye uyu mugore we ubwo bari mu rugo bonyine,amuziza ko yifuzaga ko batandukana kubera ubwumvikane buke birangira agiye muri koma aho yapfuye hashize iminsi 6.

Nyuma y’amasaha menshi yamaze akubita umugore we amakofe n’imigeri,uyu Gribanov yafashe amafoto menshi agaragaza ibikomere byinshi yari yateye uyu mugore we ubwo yari yamuretse akamukubita.

Nubwo uyu mugore yahohotewe bikomeye,yagerageje guhamagara nimero z’ubutabazi bamujyana kwa muganga nubwo yari ibikomere byinshi,yaviriye imbere ndetse yavunaguritse ibintu byamuviriyemo urupfu.

Mu kiganiro umuryango w’uyu mugore n’inshuti ze bahaye abanyamakuru,bavuze ko yabamenyesheje ko yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu mugabo gica ndetse ko yari yabonye umukunzi mushya gusa afite ubwoba bw’uko uyu mugabo azitwara.

Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye uyu mugabo igifungo cy’imyaka 15 muri gereza,nyuma yo guhohotera uyu mugore we bikarangira apfuye.

Dusingizimana Remy

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amafoto yaciye ibintu:Umukobwa yaciye igikuba hose kubera imiterere...

Umukobwa w’ umunya Sweden witwa Natacha Crown w’imyaka 25 yarahiriye guca...
16 December 2018 Yasuwe: 7618 0

Umunyamideli w’imyaka 25 ushaka kugira ikibuno kinini ku isi yaciye ibintu...

Umunya Sweden witwa Natacha Crown w’imyaka 25 yarahiriye guca agahigo ko...
14 December 2018 Yasuwe: 7999 0

Hoteli izakorerwamo ikirori cya Sex Island cyo gukora imibonano...

Ku munsi w’ejo Taliki ya 13 Ukuboza 2018,nibwo abashinzwe gutegura ikirori...
14 December 2018 Yasuwe: 6163 0

Amafoto yaciye ibintu: Umugore yatunguye abantu baje mu bukwe bwe...

Mu mafoto yaciye ibintu turasangamo agaragaza umugore wabyiniye ubukwe bwe...
14 December 2018 Yasuwe: 6649 0

Umugabo mugufi yakoranye ubukwe bwiza n’umugore umusumba [AMAFOTO]

Umugabo mugufi cyane muri Kenya witwa Cornelius Kibet,usanzwe ayobora...
14 December 2018 Yasuwe: 3593 0

Umugore yihinduye inzoka ngo ateze impanuka ya bisi yuzuye abagenzi

Umugore w’ umunya- Cote d’ Ivoire yihinduye inzoka ari muri bisi yuzuye...
14 December 2018 Yasuwe: 5229 0