skol
fortebet

Yakubiswe kugeza apfuye azira inkweto za noheli yari yatse nyina

Yanditswe: Saturday 23, Dec 2017

Sponsored Ad

James Anthony Smith w’ imyaka 17 y’ amavuko yaseze ku Isi ku wa Mbere w’ iki cyumweru tariki 18 Ukuboza 2017 nyuma yo guhondagurwa azira inkweto.
Uyu musore wo muri Leta z’ ubumwe z’ Amerika Washington post yatangaje ko yari yagiye ku kibuga cya basket yambaye inkweto za Air Jordan nyina yari yamuguriye amadorari y’ Amerika 220.
Nyina w’ uyu musore avuga ko umuhungu yari yasheze ngo arashaka inkweto za noheli hanyuma akamugurira Air Jordan y’ umutuku. Benita Smith avuga ko izi nkweto umuhungu we (...)

Sponsored Ad

James Anthony Smith w’ imyaka 17 y’ amavuko yaseze ku Isi ku wa Mbere w’ iki cyumweru tariki 18 Ukuboza 2017 nyuma yo guhondagurwa azira inkweto.

Uyu musore wo muri Leta z’ ubumwe z’ Amerika Washington post yatangaje ko yari yagiye ku kibuga cya basket yambaye inkweto za Air Jordan nyina yari yamuguriye amadorari y’ Amerika 220.

Nyina w’ uyu musore avuga ko umuhungu yari yasheze ngo arashaka inkweto za noheli hanyuma akamugurira Air Jordan y’ umutuku. Benita Smith avuga ko izi nkweto umuhungu we yazimaranye iminsi 4 gusa ubundi agahita yicwa.

Umurambo wa nyakwigendera watoraguwe mu nzu iri hafi y’ umuhanda inkweto zajyanywe.

Nyina yagize ati “Yari umunyamerika wuzuye, yakundaga gukina basket, yakundaga mudasobwa ye sinshobora kumva ko yishwe kubera umuguro w’ inkweto zitukura za noheli nari namuguriye nyuma y’ uko azinyatse”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa