skol
fortebet

Yatangiye kwiga afite imyaka 92 mu rwego rwo kugera ku nzozi ze

Yanditswe: Saturday 21, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Mexique mu gace ka Chiapas hari inkuru y’umukecuru w’imyaka 96 uri mu nzira zo kwiga akarangiza amashuri mu rwego rwo kugera ku nzozi ze.
Uyu mukecuru witwa Guadalupe Palacio yatangiye kwiga gusoma no kwandika ubwo yari afite imyaka 92 birumvikana rwose ko ari umwe mu bantu batangiye kwiga bakuze cyane.
Uyu mukecuru kuri ubu akaba ari mu mashuri yisumbuye aho yatangaje ko agomba kwiga ashyizeho umwete, ni mu rwego rwo kugira ngo agere ku nzozi ze z’uko ku myaka ye 100 azaba (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Mexique mu gace ka Chiapas hari inkuru y’umukecuru w’imyaka 96 uri mu nzira zo kwiga akarangiza amashuri mu rwego rwo kugera ku nzozi ze.

Uyu mukecuru witwa Guadalupe Palacio yatangiye kwiga gusoma no kwandika ubwo yari afite imyaka 92 birumvikana rwose ko ari umwe mu bantu batangiye kwiga bakuze cyane.

Uyu mukecuru kuri ubu akaba ari mu mashuri yisumbuye aho yatangaje ko agomba kwiga ashyizeho umwete, ni mu rwego rwo kugira ngo agere ku nzozi ze z’uko ku myaka ye 100 azaba arangije kwiga amashuri yisumbuye. Mu ishuri ngo uyu mukecuru ni umwe mu banyeshuri babahanga biga ku ishuri rye.

Kuri uyu wa mbere ubwo uyu mukecuru yageraga ku ishuri ku munsi wa mbere w’ishuri yatangaje ko yiteguye gukora uko ashoboye akiga kandi akazarangiza neza amashuri ye nk’uko yabyiyemeje.

Yagize ati”Nitegura gutanga icyo mfite cyose.”

Uyu mukecuru ubwo yageraga ku ishuri yakiranyweurugwiro n’abanyeshuri biganaga.
Uyu mukecuru uri kwiga ageze mu zabuku yakuriye mu muryango w’abakene, ku bw’ibyo ubuto bwe yabumaze afasha ababyeyi be. Aho akuriye naho yatangiye kujya akora imirimo yo mu rugo n’ubucuruzi kugira ngo abashe gutnga umuryango. Ibyo yabikoraga atazi gusoma no kwandika nyuma nibwo yafashe umugambi wo kujya aku ishuri akiga.

Ibitekerezo

  • Ndi uyu mukecuru,ntabwo nata igihe cyange njya kwiga amasomo yo ku ishuli.Kuko nayarangiza azahita apfa.Ahubwo jye nakwiga Bible kugirango menye neza ibyo imana idusaba kugirango izaduhe "ubuzima bw’iteka".Mubyo imana idusaba,harimo "kudakunda cyane ibyisi" (1 Yohana 2:15-17).Idusaba kandi "gushaka mbere ma mbere ubwami bw’imana" (Matayo 6:33).Ikadusaba gukora umurimo Yesu nawe yakoraga wo kubwiriza ubwami bw’imana (Yohana 14:12).Ikadusaba kujya mu materaniro ya gikristu (Abaheburayo 10:24,25).N’ibindi byinshi dusanga muli Bible.Ntabwo bihagije kujya kurya ukarisitiya cyangwa kujya guha pastor icyacumi.Nta nubwo ibyo imana ibidusaba.Icyacumi cyari kigenewe gusa Abalewi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa