skol
fortebet

Yategetse umukunzi we kuzenguruka New York yambaye ubusa

Yanditswe: Saturday 06, Jan 2018

Sponsored Ad

Nyuma yo kubona ifoto y’igitsina cy’undi mugabo muri telefone y’umukobwa bakundana, yamutegetse kuzenguruka bimwe mu bice bya New York yambaye busa buri buri.
Jasson w’imyaka 26 yakundanye n’uyu mukobwa igihe kinini ndetse baza kubyarana umwana w’umuhungu kuri ubu ufite amezi atatu.Uyu mukunzi we witwa Melo yemeye igihano yahawe ndetse akuramo imyenda asohoka aho baba atangira kuzenguruka umujyi wa New York.
Uyu mugabo we nawe yamukurikiye aho yanyuraga hose agenda afata amafoto n’amashusho (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kubona ifoto y’igitsina cy’undi mugabo muri telefone y’umukobwa bakundana, yamutegetse kuzenguruka bimwe mu bice bya New York yambaye busa buri buri.

Jasson w’imyaka 26 yakundanye n’uyu mukobwa igihe kinini ndetse baza kubyarana umwana w’umuhungu kuri ubu ufite amezi atatu.Uyu mukunzi we witwa Melo yemeye igihano yahawe ndetse akuramo imyenda asohoka aho baba atangira kuzenguruka umujyi wa New York.

Uyu mugabo we nawe yamukurikiye aho yanyuraga hose agenda afata amafoto n’amashusho maze aza gufata umwanzuro wo kuyohereza ku bahungu n’abagabo yacyekaga ko bamutereta umugore we bamaranye igihe mu rukundo.

Jasson yaje kugezwa mu rukiko ashinjwa guhohotera umugore we,umukunzi we yanze kwitaba urukiko avuga ko afite isoni imbere y’abantu bitewe n’ibyo yakorewe n’umugabo we maze yoherereza umucamanza ubutumwa bugira buti “Yansenyeye ubuzima mu buryo bwinshi.”

Umwanganizi wa Jasson mu by’amategeko yasabye urukiko ko rwahanisha umukiriya we igihano kitaremereye cyane.Avuga ko kubona ifoto y’igitsina cy’undi mugabo muri telefoni y’umukunzi we aribyo byamuteye uyu mujinya ukabije agatega umukunzi we kuzenguruka umujyi wa New York.

Urukiko rwafashe umwanzuro ko Jasson afungwa imyaka irindwi muri gereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa