skol
fortebet

Yatunguye benshi ubwo yatangazaga ibyaha ubushinjacyaha bwibagiwe kumushinja

Yanditswe: Saturday 03, Feb 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa William Clyde Gibson ukomoka muri leta ya Indiana muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yatunguye abantu ubwo yatangarizaga umunyamakuru ko abagore 3 ubushinjacyaha bwamushije ko yishe ndetse bikamuviramo gukatirwa igihano cy’urupfu ari bake kuko yishe benshi.
Ubwo uyu mwicanyi yari agiye kuganira n’uyu munyamakuru
Uyu kabuhariwe mu kwica abantu wakatiwe igihano cy’urupfu mu mwaka wa 2014,yabitangarije umunyamakuru witwa Sir Trevor McDonald ukorera ikinyamakuru ITV ubwo yamusuraga (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa William Clyde Gibson ukomoka muri leta ya Indiana muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yatunguye abantu ubwo yatangarizaga umunyamakuru ko abagore 3 ubushinjacyaha bwamushije ko yishe ndetse bikamuviramo gukatirwa igihano cy’urupfu ari bake kuko yishe benshi.

Ubwo uyu mwicanyi yari agiye kuganira n’uyu munyamakuru

Uyu kabuhariwe mu kwica abantu wakatiwe igihano cy’urupfu mu mwaka wa 2014,yabitangarije umunyamakuru witwa Sir Trevor McDonald ukorera ikinyamakuru ITV ubwo yamusuraga muri gereza afungiwemo mbere y’uko yicwa.

Yagize ati “bigitangira nicaga abagore gusa ariko byageze nyuma nica n’abagabo.Rwari uruhare rwa polisi gushaka uwishe abantu ntabwo nari kujya kubahamagara.Ntabwo bigeze babona abagabo nishe niyo mpamvu banshinje abagore gusa.”

Uyu mwicanyi ruharwa w’imyaka 60,yabwiye uyu munyamakuru ko icyamuteye kwica ari umugore we wamufashe ari kumuca inyuma agashaka guhamagara polisi niko kumuniga.

Uyu mugabo yabwiye uyu munyamakuru ko nta mutima wa kimuntu yumva agira ndetse atajya yicuza kuba yarishe abantu benshi nubwo yashinjwe kwica 3 gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa