Yishe umuntu abicisha Live no kuri Facebook none ubu ari guhigwa bidasanzwe kuburyo bamushyizeho n’akayabo k’amafaranga k’umubona

21 April 2017. | Udushya | 0 Ibitekerezo | Martin Munezero
  • Yishe umuntu abicisha Live no kuri Facebook none ubu ari guhigwa bidasanzwe kuburyo bamushyizeho n’akayabo k’amafaranga k’umubona

Inzego z’umutekano n’iperereza muri US ziri gushakisha umugabo wishe undi muri Leta ya Ohio mu mujyi wa Cleveland, uyu mugabo uri guhigwa FBI yamushyizeho igihembo cya $50 000 ku muntu uri butange amakuru y’aho ari. Ni nyuma y’ubwicanyi budasanzwe yakoze abicishije LIVE kuri Facebook.

Ubu uyu mugabo yagiye ku rutonde rw’abantu bari guhingwa cyane kurusha abandi muri US. Police yavuze ko yitwa Steve Stephens umugabo w’uruhara n’ubwanwa bwinshi wanatangaje ko azica abandi bantu benshi.

Mu mashusho yacishaga kuri Facebok yagize ati “maze kwica 13, ubu ngiye no kwica uwa 14 nonaha.” Amashusho abantu benshi bahise babona muri Cleveland na US hose nubwo bwose Police yavuze ko itarabona umuntu wa 14 yishe.

Yashyizweho akayabo k’amadorali y’amerika k’umuntu umubona

Kuri Pasika, Steve Stephens nibwo ari mu modoka yahuye n’umusaza atazi, ngo yitwa Robert Godwin Sr w’imyaka 74, agendagenda buhoro ku nzira.

Ku mashusho yashyize kuri Facebook yagaragaje ava mu modoka afata uyu musaza wari uvuye gusangira n’umuhungu we ifunguro rya Pasika amwica amurashe.

Facebook ivuga ko uyu mugabo yakoresheje uburyo bwo kwerekana ikintu LIVE ariko nyuma y’iminota 23 Facebook imaze kubona ibiri muri aya mashusho yahise iyavanaho inafunga account ya Stephens.

Ubu bwicanyi bwaciye kuri Facebook Live bwibukije abanyamerika ubundi busa nabwo bwabaye ku bantu babiri (umwana na nyirasenge) i Chicago mu kwa kabiri nabwo bukagaragazwa Live kuri Facebook abanyamerika bagacika umugongo.

Tanga Igitekerezo