skol
fortebet

Zambia: Abagore 11 batanze itangazo kuri Radio basaba abagabo kubarongora

Yanditswe: Sunday 25, Aug 2019

Sponsored Ad

Abagore 11 bakomoka mu karere ka Serenje mu gihugu cya Zambia bari mu gahinda kenshi ko kuba barabuze abagabo ariyo mpamvu bitabaje Radio yo muri aka gace ibatangira itangazo ibamenyeshereza abagabo babyifuza ko baza kubabaza amazina.

Sponsored Ad

Aba bagore bashobewe,babwiye Radio Serenje ko bafite ubwoba ko imyaka ishobora kubasiga ariyo mpamvu basaba abagabo bifuza kurushinga ko babahamagara bagahuza urugwiro.

Muri iri tangazo ryasomwe kuri Radio,aba bagore bavuze ko bafite amagara mazima n’igikundiro ndetse batigeze bashaka ahubwo bifuza uwo basangira urukundo ariko ushobotse.

Aba bagore bavuze ko biteguye guhita bashaka igihe cyose baba bariwe akara n’umugabo aho bemeje ko n’uwabahamagara abifuza bahita bamwitaba batazuyaje.

Aba bagore bavuze ko badashatse kubera ko abagabo muri Zambia ari bake ahubwo ngo barifuza gushakira hirya no hino mu gihugu aho kuguma ku ivuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa