skol
fortebet

Zambia: Abaturage bamaganye icyemezo cyo gushyira abashinwa mu gipolisi

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2017 Igipolisi cya Zambia cyahagaritse umugambi wo gukoresha Abashinwa umunani mu rwego rw’igipolisi.Ni nyuma yaho abaturage b’iki gihugu bamaganye iki cyemezo bagaragaza ko babangamiwe n’ibigiye gukorwa na Guverinoma yabo.
Ni ingingo yizweho mu masha 24 aho abapolisi bashyikirijwe ibyangombwa mu birori byabereye mu murwa mukuru I Lusaka.Bamwe mu banye-Zambia bavuga ko bitumvikana ukuntu abashinwa (abanyamahanga) bakoreshwa mu nzego z’umutekano.
Iyi (...)

Iyi ngingo kandi yaje isanga indi yari yafashwe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2017 yihanizaga igipolisi cya Zambia gukorana n’abanyamahanga mu gucunga umutekano.

Mu itangazo, umuvugizi w’igipolisi Madamu Esther Mwata-Katongo, yavuze ko umukuru w’igipolisi Kakoma Kanganja yahagaritse igena ry’abo bashinwa bitewe nuko abanyagihugu babyamaganye.

Yakomeje agira ati "Abaturage bakwiye kumenya ko igena ry’abo bapolisi ritari riciye ukubiri n’amategeko ariko ko ryari mu ngingo zigenga iby’igipolisi cya Zambia (Zambia Police Reserve Act)”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa