skol
fortebet

Zari na Tanasha bongeye guterana amagambo bapfa umuhanzi Diamond

Yanditswe: Saturday 09, Feb 2019

Sponsored Ad

Uwahoze ari umugore wa Diamond,Zari,yongeye guterana amagambo kuri Instagram na mukeba we Tanasha uri mu rukundo na Diamond muri iyi minsi aho yamushinje ko akundira Diamond amafaranga ye undi amusubiza ko ari ikigoryi.

Sponsored Ad

Mu butumwa Zari yashyize kuri Instagram ye bwabaye imbarutso yo guterana amagambo,Zari yagize ati “Nubwo benshi bashaka umugabo w’umukire njye mba nshaka kuba umugore w’umukire.”

Nyuma y’ubu butumwa bwatumye benshi mu bafana b’uyu mugore na Diamond bacika ururondogoro,Tanasha nawe yanze kuripfana niko kujya kuri Instagram yandikaho ati “Namenye neza ko iyo uteranye amagambo n’igicucu nawe uba uricyo.Niyo mpamvu nahisemo kubireka”

Zari watandukanye na Diamond amushinja kumuca inyuma,akunze kwibasira abakunzi be kuko mu minsi ishize yahanganye n’uwitwa Hamissa Mobeto none ubu ari kurebana ay’ingwe na Tanasha Donna ugiye kwegukana uyu wahoze ari umugabo we.

Diamond na Tanasha bari gutegura ubukwe muri uku kwezi aho bivugwa ko buzitabirwa n’ibyamamare biturutse hirya no hino ku isi.



Zari na Tanasha bakomeje guterana amagambo bapfa Diamond

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa