skol
fortebet

Zimbabwe: Umugore yashyinguranwe udukingirizo n’inzoga!

Yanditswe: Thursday 18, Jan 2018

Sponsored Ad

Mu buryo busa n’ubutamenyerewe mu mico itandukanye, umugore wo mu gihugu cya Zimbabwe wari usanzwe ari indaya yashyinguranwe udukingirizo n’inzoga benshi batangarira uyu muhango wo gushyingura nyakwigendera.
Mu Rwanda ndetse n’ahandi henshi iyo bashyingura nyakwigendera bifashisha/ cyangwa bamuhereza bakoresheje amazi, indobo n’igitaka ariko uyu we yaherekereshejwe udukingirizo n’inzoga ku gituro cye.
Umugore witwa Mashumba Nadia yatabarutse kuwa kabiri w’iki cyumweru yari asanzwe akora umwuga (...)

Sponsored Ad

Mu buryo busa n’ubutamenyerewe mu mico itandukanye, umugore wo mu gihugu cya Zimbabwe wari usanzwe ari indaya yashyinguranwe udukingirizo n’inzoga benshi batangarira uyu muhango wo gushyingura nyakwigendera.

Mu Rwanda ndetse n’ahandi henshi iyo bashyingura nyakwigendera bifashisha/ cyangwa bamuhereza bakoresheje amazi, indobo n’igitaka ariko uyu we yaherekereshejwe udukingirizo n’inzoga ku gituro cye.

Umugore witwa Mashumba Nadia yatabarutse kuwa kabiri w’iki cyumweru yari asanzwe akora umwuga w’uburaya, bivugwa ko yazize umurimo we w’uburaya abandi bakavuga ko yazize Cancer y’inkondo y’umura.

Uburyo yashyinguwemo bwatunguye benshi bo mu muryango we ndetse n’abandi bibaza uburyo uyu muhango watekerejweho.

Abari bitabiriye umuhango wo gushyingura uyu mugore wakoraga umwuga w’uburaya

Mu gace ka Seke mu mujyi wa Harare niho uyu mugore yashyinguwe; byatunguye benshi ubwo bamwe mu bo bakoranaga umwuga w’uburaya bahageraga bakiyerekana bavuga ko baje guherekeza mugenzi wabo witabye Imana.

Abagabo bari abakiriya be ntabo ntibatanzwe mu buryo basobanuraga ko babuze umucuruzi wabo, bavuze ko bamwifurije kuruhukira mu mahoro kandi ko nabo bazamusanga yo.

Nyuma nibwo abo mu muryango we bafashe udukingirizo tw’abagore n’utw’abagabo batunyanyagiza ku murambo we ari nako abandi basuka inzoga z’amako atandukanye ku isanduku ye.

Abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze babwiye abitabiriye uwo muhango wo gushyingura uyu mugore ko bamuherekeje bakoresheje udukingirizo bashingiye ku mwuga yakoraga kandi ko inzoga zifashishijwe ari zimwe mu zo yakundaga kunywa akiri ku isi.

Uyu muhango watunguye benshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa