Kigali

Impamvu yateye umunyarwanda Sebuyange w’ imyaka 90 gukora ubukwe n’ umukecuru bamaranye 63 yamenyekanye

Urukundo   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 23 April 2018 Yasuwe: 6777

Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2018 nibwo Umunyarwanda Sebuyange na Nyirabakire bo mu Murenge wa wa Muhondo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru bakoze ubukwe bw’ amateka basezerana Imana kubana akaramata bamaze imyaka 63 babana. Icyateye uyu musaza gusezerana ngo ni ibyo yabonye mu itabaro aherutse kujyamo.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’ abana babo 8, abuzukuru 72 n’abuzukuruza 12. Sebuyange Ananiya w’imyaka 90 y’amavuko n’umugore we Nyirabakire Helene w’imyaka 93 basezeranye imbere y’Imana muri Centrale Gatolika ya Ruganda muri Paruwasi ya Nemba.

Umwana w’ umuhererezi wa Sebuyange witwa Bizimana Augustin yavuze ko Sebuyange yafashe umwanzuro wo gusezerana na Nyirabakire bitewe n’ ibyo aherutse kubona mu muhango wo gushyingura umuntu utari umukirisitu

Yagize ati "Yagiye gushyingura umuntu utari umukirisitu abona ukuntu bamushyinguye gipagani biramubabaza cyane, niko gufata icyemezo cyo gusezerana imbere y’Imana.”

Umwuzukuru wa Sebuyange witwa Nkurunziza Charles yabwiye itangazamakuru ubukwe bwa nyirakuru na sekuru bumusigiye isomo rikomeye; ati "Binyeretse ko imyaka yose umuntu agezemo nta cyamubuza gusezerana n’uwo bashakanye igihe bakundana."

Sekanyange n’umugore we bavuga ko bashimishijwe cyane n’iri Sezerano bagiranye bashagawe n’abakazana babo babambariye hamwe n’abazukuru babo.

Sekanyange yagize ati "Ibirori byanjye mbyakiriye n’umutima mwiza, ntureba ko aba bantu bose ari njye bashagaye.”


Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibintu 5 umukobwa agomba kugira ibanga mu rukundo rwe n’umukunzi...

Mu buzima bw’urukundo biba byiza cyane iyo abakundana badaterwa ipfunwe no...
10 December 2018 Yasuwe: 1315 0

Ese waruziko kurya ibitunguru byongera imbaraga mu gukora imibonano...

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku bintunguru, bugaragaza ko bishobora...
10 December 2018 Yasuwe: 1434 0

Umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi yahishuye ibanga...

Inseko, inzaratsi, bamwe babitekereza nk’ ikintu gishobora gutuma umugabo...
9 December 2018 Yasuwe: 3496 0

Umuzungu yinginze umwirabura ngo amuterera inda kubera kwishinja icyaha...

Umuzungu ukomoka mu gihugu cya Colombia yasabye umwirabura akoresha muri...
1 December 2018 Yasuwe: 7120 0

Aya niyo mayeri yafasha umusore gutereta umukobwa uwo ariwe wese na wawundi...

Ni kenshi usanga umuntu yakunze undi ariko akabura aho abihera abimubwira...
21 November 2018 Yasuwe: 8008 0

Aya niyo mabanga akomeye utari uzi ku kibuno kinini cy’umugore

Kugira ikibuno cyiza ni kimwe mu bintu bituma abagabo bashidukira abagore....
21 November 2018 Yasuwe: 16317 1