skol
fortebet

Abagore b’ ibizungerezi babaho ubuzima bw’ umunezero iyo barongowe n’ abagabo babi ku isura- UBUSHAKASHATSI

Yanditswe: Tuesday 08, May 2018

Sponsored Ad

skol

Ni abagore beza bangahe bahitamo gushakana n’ umugabo ukundwa n’ abagore? Ushobora kugira ngo ubwiza bw’ umugabo nibwo bushimisha abagore ariko ubushakashatsi bwakorewe mu imwe muri Kaminuza zo muri Leta zunze ubumwe za Amerika siko bubigaragaza.

Sponsored Ad

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abagore bahisemo abagabo babarusha ububi bwo ku isura bahora bishimye cyane.

Ni ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Leta ya Florida. Abakoze ubushakashatsi bavumbuye ko umugabo mubi ku isura ibyishimo bye abibikira umugore yatoranyije mu bandi gusa. Ikigeretse kuri iki abashakashatsi ku bijyanye n’ imitekerereze ya muntu Tania Reynolds na Andrea Meltzer bavuga ko umugore yishima cyane iyo ari ihogoza akarongorwa n’ umugabo ufite isura ‘ihoza igikoma’ nk’ uko abakiri bato babivuga.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku ngo 113 z’ ahitwa Dallas. Icyabuvuyemo ni uko abagore bafite abagabo babi ku isura bahora akanyamuneza mu gihe abagore bafite abagabo beza ku isura igihe kinini bakimara babaye.

Uretse kuba abashakashatsi barahaye ibibazo abakoze ubushakashatsi bagasubiza, ngo banitegerezaga amafoto izi ngo zagiye zifotoza mu bihe bitandukanye.

Ibyavuye mu bushakashatsi

Abagore biyiziho ko atari beza bigereranyije ku bagabo babo bahorana ikintu kimeze ko kumva ko bafite agaciro gake bagahora ku gitutu cyo kwinanura ngo bagire igara rito.

Impuguke Tanya Reynold agira inama abagore bafite izo mpugenge ko bakwiye kwizera abagabo babo kandi bakigirira icyizere kuko ngo iyo umugabo yagutoranyije mu bandi akemera ko mu bana atita ni uko aba anyuzwe n’ ingano yawe cyangwa uko usa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa