skol
fortebet

Ndagisha Inama:Umugabo wanjye yamfatanye n’undi mugabo turyamanye none ntakinyitaho niyo turyamanye

Yanditswe: Wednesday 29, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Nitwa Kevine, ndi umugore w’imyaka 27 y’amavuko. Umugabo wanjy tubyaranye rimwe ariko ntakinyizera kubera aherutse kumbonana n’undi mugabo ahantu hihrereye.
Nakundanye n’umusore tukiga mu mashuri yisumbuye ariko nyuma aza kujya muri Amerika dutandukana gutyo. Mu minsi ishize nibwo yagarutse aje kwereka umuryango we umugore n’abana ubwo nabacagaho mvuye ku kazi biba ngombwa ko njya kubasuhuza.
Birumvikana ko nicaye gato tuganira n’abandi bose ariko ariko ndi kubara amasaha kuko bwari bumaze (...)

Sponsored Ad

Nitwa Kevine, ndi umugore w’imyaka 27 y’amavuko. Umugabo wanjy tubyaranye rimwe ariko ntakinyizera kubera aherutse kumbonana n’undi mugabo ahantu hihrereye.

Nakundanye n’umusore tukiga mu mashuri yisumbuye ariko nyuma aza kujya muri Amerika dutandukana gutyo. Mu minsi ishize nibwo yagarutse aje kwereka umuryango we umugore n’abana ubwo nabacagaho mvuye ku kazi biba ngombwa ko njya kubasuhuza.

Birumvikana ko nicaye gato tuganira n’abandi bose ariko ariko ndi kubara amasaha kuko bwari bumaze kwira.

Ubwo nasezeraga, uyu mugabo yansabye ko yampa rifuti akangeza hafi y’iwanjy kuko nari natinze kandi koko byari na ngombwa. Ingorane zavutse ubwo navaga mu modoka ngeze aho njya ngakubitana n’umugabo wanjye ndi kuyishobokamo.

Nanjy ubwanjye umutima wahise umvamoa riko ntekereza ko ndi bumutekerereze uko byagenze. Gusa kugeza ubu, hashize ibyumweru 2 tutavugana none ndumva umutima wanjy wenda guturika none mumfashe.

Nubwo nta cyo twakoze, biragoye kubyemeza umugabo wanjye kuko we akeka ko nari ndi kumuca inyuma.

Mu by’ukuri ndamukunda kandi nzi neza ko na we ankunda ariko kuva yambonana n’uwo mugabo ntarongera kuryama andeba none byanyobeye. Nimungire inama.

Ibitekerezo

  • wowe tuza umuganirize umubwize ukuri uko byagenze umucire bugufi azakumva nukuri njye nizeyeko azakubabarira

    Ariko uwo mugabo nawe akabije kugukunda agakabya none c azi ko ariwe wenyine muziranye kuva wabaho nagabanye kugufuhira ahubwo yirememwo ikizere KURI wowe ariko nawe umenye ubwenge nujya kugira icyo ukora uzajye ubanza umugishe inama kuko iyo uza kubimubwira mbere yigihe ntakibazo nakimwe uba warahuye nacyo kandi umusabe kwicara hamwe nawe maze umuganirize byimbitse umwigaruriremwo kuko niwiyicarira ugatuza bizagendera ko yumve ko ntacyo uvuze imbereye nibinanga witabaze incuti mwizeye nziza z umuryango wanyu mwembi babumvikanishe kuko ibyabaye kumugabo wawe ntawe bitabaho nawe ubwawe byakubaho gusa byatubaho kuburyo butandukanye tukanakira ibyo bikomere kuburyo butandukanye erega wibuke ko byanze bikunze uwo ukunda birengeje urugero ntacyatuma utaba mask kubwe ,gusa ibyakubayeho nabwo ntawe bitabaho gusa niwowe ugomba gufata iyambere mukwivugutira umuti mbere yuko hazamwo abinyongera

    Ugerageze kumusobanurira arabyumva nawe ntabwo avugana nabagabo gusa!

    Umutwe w’iyi nkuru uravuguruzanya n’inkuru ubwayo. Umugabo yamfashe turyamanye n’undi mugabo, wagera hepfo uri nubwo ntacyo twakoze. Ukuri kuri he? Ikigaragara cyo warabikoze. Vugisha ukuri usabe umugabo imbabazi.

    ubwo se ubundi ko wasambanye uraramira iki. umugabo wawe yakoze ikosa aho wakamwereye imbuto ukora ibirenga ibyo yakoze. gendarmes isi ikubone niwowe uyihaye .

    Umutwe w’inkuru uravuga ngo umugabo wanjye yamfatanye n’undi mugabo turyamanye. Mu nkuru ukatubwira ko yaguhaye lifuti gusa. None urashaka izihe nama hagati y’ibyo byombi?

    Jya umenyesha Umugabo wawe aho ugiye, ari nkanjye mbonye usohoka mu modoka itari iya so utambwiye aho wagiye uretse no kutakurongora ntiwanongera kunyinjirira mu cyumba.

    Nakwirukane usange iryo habara ryawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa