Twahawe gatanya, ariko numva asambana n’ abandi umutima ukandya – Mbigenze nte?

Urukundo   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 5 February 2018 Yasuwe: 3994

Amabaruwa y’abagisha inama ku bibazo bitandukanye mu ngo zabo no mu mibanire n’abo bashakanye akomeje kugera ku Umuryango.Uyu nawe watubwiye amazina ariko tugashima kutayashyira ahabona umva icyo asabira inama.

Muraho, reka mbabwire ibyanjye mbizeyeho inama. Kandi nkeka ko zangirira akamaro ubwanjye ndetse n’abandi dushobora kuba duhuje ibibazo. Hashize imyaka ibiri mbana n’umugabo wanjye.

Ariko nta mezi abiri ashize dufashe umwanzuro wo gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Twasezeranye ko tugomba gukomeza kuba mu nzu imwe.
Buri wese agafata icyumba, mu gihe tukirangizamo amafaranga y’ubukode twatanze twembi, ndetse mu gihe tugishaka aho kwimukira buri wese.

Mu gutandukana twapfuye impamvu z’uko numvaga ntakimukunda kuko yahehetaga kandi twananiwe kubyara,ibyatumaga duhora turwana.

Ariko twemeranyijwe ko n’ubwo twahawe gatanya,tutagomba kubana nk’abanzi mu gihe gisigaye ndetse ko dukomeza kubana kuganira,no gusangira nk’aho ntacyabaye.
Duheruka gupanga gusura abantu b’inshuti muri wikendi tutakoze,bari bafite ibirori.
Muri izi nshuti, inyinshi zari ize. Twahuriye kwa mushuti we w’umuseribateri, ahari inzoga n’ibyo kurya bitandukanye n’abantu batandukanye, ibitsina byombi.

Twagezeyo aranywa cyane, atangira gukinisha umukobwa umwe mu bari aha muri ibi birori, bose babireba.

Numva ngize umujinya , ndababara mureba ikijisho. Twagiye hanze dutangira gutongana anyibutsa ko tutakiri umugabo n’umugore ,nanjye mubwira ko yarengereye ari agasuzuguro. Mu gihe hari hatarashira igihe dutanye byongeye tukibana. Numvaga yarindira tukabanza gutandukana burundu akabona kwidagadura aho kubinkorera imbere.

Yanyijeje ko ntakiri bube hagati ye n’uwo mukobwa, muri ibi birori twari kumaramo wikendi yose, kuko ngo hari uwari kumutereta wundi.

Twaraye aho abandi barara banywa,buracya ibirori birakomeza ku wa Gatandatu.
Narabyutse nsaga akinywa, ariko hashize akanya gato ajya kuryama avuga ko ananiwe.
Hashize nk’iminota makumyabiri,agatima karankubise ndebye mbona wa mukobwa ntawe ukigaragara mu nzu yemwe no hanze.

Umutima warambwiye ngo njye kureba aho uwari umugabo wanjye aryamye, kugirango ntamukekera amafuti mubeshyera.

Yaaaa, ishyano ryantakayeho numvise bari gusambana ,kandi agasaku k’ibyishimo umukobwa yavuzaga kambereye nk’inkota inyahuranyije umutima.

Nariceceye ndagenda.Ariko numvaga ansuzuguye bikabije n’ubwo twatandukanye.

Turacyabana mu nzu imwe ariko mfite intimba y’uko yambeshye ko atazaryamana n’ uwo mukobwa.Ndarwana n’umutima untota kumubwira ko nabumvirije kandi ko yambeshye.

Undi mutima ukanyumvisha ko naba niteranyije nawe kandi habura iminsi icumi gusa ngo buri wese yibane. Mungire inama

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble vava

    birumvikana ko ukimukunze kdi rwose nubwo mutabyaye imyaka ibiri nimike kuburyo mwari mugifite amahirwe yo kubyara.rero kuko mwatandukanye akaba acyemera kukumva ni umuntu mwiza pe.ibaze umuntu utonganya ngo ari gutereta kdi mwaratandukanye nawe akemera guca bugufi? ushobora kuba warahutiyeho ufata icyemezo cya gatanya kdi ukimukunda kdi nawe biragaragara aracyagukunda.kuko abantu batandukanye babyizeho ntibakomeza kubana gutyo baba barakaranijwe bya hatari .inama rero uracyafite amahirwe ko mubana munzu .mubwire mwicare muganire nibiba ngombwa mworoshye ubuzima nkuko mwabikoze mukomeze mwibanire kdi azemera.kdi ntukajye uvugira hejuru igihe uri kumubwira ibitagenda.ujye utuza wicishe bugufi kdi ushyire Imana imbere byose bizajyenda neza.

    3 days ago
  • chat_bubble Zaza

    Nkurikije ibyo nsomye ndumva mwaratandukanye utarabyiteguye neza kandi ni mugihe kuko mwabanye igihe gito Cyane. Uko biri kose aruko mwaratandukanye kandi mwembi mukeneye gutangira ubuzima bushya.
    Inama nakugira nugufata umwanya uhagije wo kwitekerezaho ukamenya icyo ushaka, bizatuma amarembo yahazaza afunguka kuko muri iyo situation nta cyerekezo Wabona.
    Fata umwanya uhagije utekereze, mwembi muzafungurirwa indi miryango. Ndetse nimunasanga mwarahubutse mushobora guhindura ibyemezo mwafashe, kuko hubaka umutima ntihubaka formalities. Tks

    2 weeks ago
  • chat_bubble Pacifique Ali Momparuma

    Niba ukimukunze mushake mwiyunge mwongere mubane

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Byari ihame ko umwami wa Misiri yikinishiriza mu ruhame, Reba indi migenzo...

Igitsina gifatwa mu buryo butandukanye mu moko atandukanye ku isi kuko...
19 February 2018 Yasuwe: 9141 0

Amakosa 4 umugabo akorera mu buriri agahita aba umwanzi w’ umugore...

Mugabo hindura imyitwarire niba ukora aya makosa mu buriri. Kubaka urugo...
16 February 2018 Yasuwe: 6884 3

Umugabo yogoshe ubwanwa akabumaraho bishobora kumusenyera urugo-...

Ubwanwa ni rumwe mu ngingo ziranga ab’igitsina gabo bagejeje imyaka...
13 February 2018 Yasuwe: 2389 0

Twahawe gatanya, ariko numva asambana n’ abandi umutima ukandya – Mbigenze...

Amabaruwa y’abagisha inama ku bibazo bitandukanye mu ngo zabo no mu mibanire...
5 February 2018 Yasuwe: 3994 3

’Umugabo wanjye turakundana ariko asambana aho ageze hose’ Nkore...

Ingeso zitandukanye zishobora kubangamira umwe mu bashakanye akabura icyo...
2 February 2018 Yasuwe: 3404 3

Nahaye Umugabo wanjye Uburenganzira bwo kuryamana n’abandi bagore none...

Abakunzi ba ngira inama ku Umuryango bakomeje kutwandikira badusangiza...
1 February 2018 Yasuwe: 3663 2