skol
fortebet

Ubushakashatsi bwagaragaje impamvu zituma abagabo aribo bakunze kubabarira abagore babo igihe babaciye inyuma

Yanditswe: Sunday 29, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Gucana inyuma kw’abashakanye niyo mpamvu ikomeye ikunze gusenya imiryango hirya no hino ku isi gusa ubushakashatsi bwemeje ko abagabo bamwe na bamwe bahitamo kubabarira abagore babo kurusha uko abagore babikora bitewe n’impamvu zinyuranye.

Sponsored Ad

Benshi mu bagabo bahitamo kubana n’abagore babo mu buribwe kubera ko nta bushobozi bwo kurera abana baba bafite kandi benshi mu bagabo ntibaba bifuza ko abana babo babaho nk’imfubyi cyangwa se barerwa na ba muka se.

Abagabo benshi banga gutandukana n’abagore babo kubera abana babyaranye

Abanyamakuru b’ikinyamakuru cyitwa Ashley Madison cyo muri Canada cyandikira kuri interineti ku byerekeye imibanire y’abashakanye by’umwihariko ku gutana kwabo, bamaze igihe bakora ubushakashatsi ku bantu bagira umutima ubabarira iyo umwe aciye inyuma undi hagati y’umugabo n’umugore aho byarangiye abagabo batsinze abagore.

Mu bushakashatsi bakoreye ku miryango isaga ibihumbi 3, babonye ko abagabo 59 ku ijana bahitamo kubabarira abagore babo iyo babaciye inyuma aho gutandukana, mu gihe abagore 51 ku ijana aribo bemera gukomeza kubana n’abagabo babo iyo babafashe bari guheheta.

Impamvu ikomeye ituma abagabo bababarira abagore babo babaciye inyuma n’ingaruka bigira ku bana babyaranye aho bashobora kubaho nabi cyangwa muka se akaza ari gica akabanyuza mu buzima bukomeye.

Impamvu ya kabiri ituma abagabo bakunda kubabarira abagore babo iyo babaciye inyuma n’urukundo baba babakunda mu gihe impamvu ya 3 ari ugutinya guhomba imitungo bitewe n’amasezerano baba baragiranye.

Impamvu ya nyuma ituma abagabo bababarira abagore babo babaciye inyuma ni uko babasaba imbabazi bagahitamo kuzibaha aho kuzambya ibintu.

Ku bagore impamvu ya mbere ituma bababarira abagabo babo ni uko baba barwana ku mutungo wabo kuko hari abagore bashaka abagabo bakize,bakanga gutandukana nabo kugira ngo badahomba.

Impamvu ya kabiri ituma abagore banga gutandukana n’abagabo babo ni abana babyaranye kuko benshi mu bagore bakunda abana babo ndetse benshi batinya ko abasimbura babo bashobora kubafata nabi.

Impamvu ya 3 ituma abagore bababarira abagabo babo babaciye inyuma n’urukundo baba babakunda rugatwikira ibicumuro byabo.

Impamvu ya nyuma yatanzwe ni uko abagabo bapfukama bagasaba imbabazi abagore babo bigatuma nabo bagira umutima w’imbabazi.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo n’abagore bo muri Canada gusa, birashoboka ko mu bindi bihugu birimo n’u Rwanda byaba bitandukanye nabwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa