skol
fortebet

Ubushakashatsi bwerekanye isano gufuha bifitanye no gushurashura

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Ubusanzwe abantu batandukanye bakunze guhuza ifuha(jalousie) no kutigirira icyizere kwa nyirugufuha nyamara iyi ngeso ngo ishobora guturuka no ku zindi mpamvu bigoranye kwiyumvisha ko zabangikanywa no gufuha mu gihe bamwe bagaragaza izi mpamvu nk’izibusanye no gufuha.
Nyamara ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwa interinete rwitwa Gleeden ruzwiho guhuza abashaka abakunzi bugaragaza ko ingeso yo gufuha ishobora no guturuka ku ngeso yo guca inyuma uwo bashakanye,bivuze ko bamwe mu baca inyuma (...)

Sponsored Ad

Ubusanzwe abantu batandukanye bakunze guhuza ifuha(jalousie) no kutigirira icyizere kwa nyirugufuha nyamara iyi ngeso ngo ishobora guturuka no ku zindi mpamvu bigoranye kwiyumvisha ko zabangikanywa no gufuha mu gihe bamwe bagaragaza izi mpamvu nk’izibusanye no gufuha.

Nyamara ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwa interinete rwitwa Gleeden ruzwiho guhuza abashaka abakunzi bugaragaza ko ingeso yo gufuha ishobora no guturuka ku ngeso yo guca inyuma uwo bashakanye,bivuze ko bamwe mu baca inyuma abo bashakanye banahindukira bagafuhira bikabije abo baca inyuma bagamije kubarinda bo kubikora.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu basaga ibihumbi umunani mu basura uru rubuga kandi 81 mu bantu ijana babajwiwe kandi baca abo bashakanye inyuma bemeje ko byibura bashyize ingenza kubo babana.

Muri aba kandi 23 % bifashishije ikoranabuhanga(camera,porogaramu zo muri terefone ..) ngo bagenzure ingendo zose abo bashakanye bakora bagamije kumenya niba basambana ku ruhande.

Abakoreweho ubushakashatsi kandi babajijwe imbamutima bagira abo baramutse bafatiye mu cyuho cyangwa bamenye ko abo bashakanye babaca inyuma,maze abagera kuri 62 mu ijana bashubije bavuga ko batakwihanganira iri kosa kubo bashakanye kuko byaba ari igitotsi gikomeye mu rukundo.

Muri aba kandi hari abashubije ko bigenze bitya batakongera kwizera namba abo bashakanye mu gihe hari n’abashubije ko bakumva abo bashakanye babagambaniye baramutse babaciye inyuma.

Igitangaje kandi muri ubu bushakashatsi ni uko hafi y’ababajijwe bose basubije ko bafuhira cyane abo bashakanye byemewe n’amategeko kuruta inshoreke bakorana mu guca inyuma abo bashakanye.

Ikinyamakuru Gleeden gihera kuri ibi gitanga umwanzuro ko gufuhirwa bikabije n’uwo mwashakanye gishobora kuba kimwe mu bimenyetso ko yaba aguca inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa